Umuyobozi muri Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika (US.Charge d’Affairs to Rwanda) Deborah Ann MacLean yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musha n’ishuri Agahozo Shalom Youth Village, aho yashimye intambwe imaze guterwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muyobozi muri Ambasade y’Amerika mu Rwanda, ari kumwe n’itsinda ryamuherekeje hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Mbonyumuvunyi Radjab kuri uyu 09 Gashyantare, yagiranye ibiganiro na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi i Musha bamubwira intambwe bamaze gutera mu kwiyubaka n’isanamitima.
Mukabalisa Pauline avuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 i Musha, yasobanuye uko kiriziya yaho yiciwemo Abatutsi bari bayihungiyemo, agaragaza uko abarokotse bagiye bahangana n’ibikomere byo ku mubiri n’umutima babifashijwemo na gahunda leta yashyizeho zo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.
Yakomeje agira ati: “Turashimira leta yacu ko yatubaye hafi mu buzima bwo kwiyubaka, abari bafite ibikomere by’umubiri bafashijwe kuvuzwa, abari barasenyewe barubakirwa, imfubyi zifashwa gusubira mu ishuri, incike n’abapfakazi nabo barafashijwe.”
Amb. MacLean yashimye intambwe yatewe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ati: “Turashimira ko abarokotse Jenoside bataheranywe n’amateka mabi bakaba bariyubatse ndetse bakaniyunga n’ababiciye imiryango.”
Uyu muyobozi n’abo bari kumwe basuye ibice bitandukanye by’Agahozo Shalom Youth Village, basobanurirwa amateka y’uyu Mudugudu n’uko wafashije urubyiruko n’abaturage bo mu miryango yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abandi bagiye bahura n’ibindi bibazo kongera kwiyubaka no kugarura icyizere cy’ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ambasade yabo mu Rwanda ku nkunga yabo ku mishinga igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere.
Uyu muyobozi muri Ambasade y’Amerika Deborah Ann MacLean yanasuye ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ya Castellite na Lithium biri mu murenge wa Musha ahakorera PIRAN Mining Company, aho
yagaragarijwe uko PIRAN Mining Company icukura amabuye y’agaciro n’uko atunganywa kugira ngo agezwe ku isoko, uko iyi company ikorana n’abaturage baturiye ibirombe mu Karere ka Rwamagana n’uko babungabunga ibidukikije mu bice bacukuramo amabuye.







