Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) mu karere ka Nyagatare, yafashe abagabo babiri binjizaga mu gihugu bakanacuruza amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubura rwayo yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Gashyantare, ari bwo Muhire Anaclet w’imyaka 28 na Hakizayezu Fulgence w’imyaka 38 bafatiwe aho bacururiza mu mudugudu wa Mahoro, mu kagari ka Rwimiyaga mu murenge wa Rwimiyaga bafite Mukorogo ingana n’amacupa 114.
Mu mavuta yangiza uruhu bacuruzaga harimo; Claire, Dawavate, Dermasol, Diproson, Paw paw, Caro light, Clairmen, Beauty, Epiderme crème n’ayandi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko bacuruza ayo mavuta.
Yagize ati:“Tukimara guhabwa amakuru n’abaturage bo mu mudugudu wa Mahoro ko Muhire acuruza amavuta ya mukorogo, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu bageze aho acururiza bamufatana amacupa 24 bageze no kuri Hakizayezu ucururiza hafi aho na we afatanwa amacupa 90.”
Bakimara gufatwa bavuze ko ayo mavuta aturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda gusa ntibatangaje uburyo bakoresha mu kuyinjiza no kuyageza aho bayacururiza.
Nk’uko Polisi ibitangaza hari amoko 1,342 y’amavuta atemewe gucururizwa mu Rwanda kuko arimo ibinyabutabire byangiza uruhu rw’uyusize.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.
SP Twizeyimana yihanangirije uwo ari we wese ucuruza cyangwa winjiza mu gihugu amavuta yangiza uruhu avuga ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.
Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri sitasiyo ya Musheri kugira ngo hakomeze iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.







