Umuturage witwa Kantengwa Godereva utuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya mu Kagari ka Binunga arishinganisha nyuma y’aho umugabo we avuga ko yamuvunnye umugongo mu minsi ishize agatabwa muri yombi, arekuwe atabiryojwe.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi nibwo uyu mugore yatabawe n’abaturanyi be umugabo we amaze kumuvuna umugongo afite umuhoro ngo avuga ko ashaka kumwica.
Abaturanyi byabaye ngombwa ko bica urugi baramutabara ndetse uyu mugabo wari unasanzwe aregwa guteza umutekano muke mu Mudugudu ashyikirizwa abashinzwe umutekano kugira ngo abiryozwe.
Amakuru agera kuri MUHAZIYACU avuga ko uyu mugore yahise atanga ikirego kuri RIB ya Gishari kuko yavunitse umugongo mu buryo bugaragara, ubwo yari ategereje ko ahamagarwa cyangwa ngo yumve umugabo we abiryozwa yagiye kubona abona ararekuwe mu buryo bw’amayobera, bamwe mu baturanyi bagakeka ko yaba yaratanze ruswa.
Kantengwa yabwiye MUHAZIYACU ko uyu mugabo we yamukubise akamuvuna umugongo ariko aza gutungurwa n’uburyo yarekuwemo.
Ati: “Yarankubise njya kumurega kuri RIB baramufata baramujyana none ejo nimugoroba nagiye kubona mbona aragarutse, ntabwo yankomerekeje yamvunnye umugongo.”
Kantengwa yavuze ko abamurekuye batigeze bamumenyesha nyamara ngo yari yatanze ikirego anagaragaza ibimenyetso ngo kuko kuva ku buyobozi bw’Akagari n’umudugudu bose bazi neza ikibazo cye, ngo kuko ari nabo bamutabaye ubwo yari agiye kumwicira mu nzu bikaba ngombwa ko bica urugi kugira ngo bamutabare.
Avuga ko uyu mugabo akunda kumukubita cyane agatabarwa n’abakora irondo ry’umwuga agasaba Leta kugira icyo bakora hakiri kare.
Ubuyobozi bw’Umudugudu buvuga ko bwatunguwe n’irekurwa rye
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Binunga, Ndagijimana Samuel yabwiye MUHAZIYACU ko nabo batunguwe no kubona uyu mugabo arekurwa mu buryo budasobanutse mu gihe bamushyikirije inzego z’umutekano ubwo yendaga kwica umugore we na bamwe mu bashatse kumutabara.
Ati: “Amakimbirane yabo amaze igihe kini kuko umugore arahinga umugabo agashaka gusarura ngo abigurishe, uwo mugabo yagiye asabwa kwitaba inzego z’umutekano ishuro nyinshi akanga kujyayo ndetse no ku Kagari yanze kujyayo.”
Ndagijimana yavuze ko amakimbirane umugore n’umugabo bagiranye mu cyumweru gishize yatumye banamutabara, ngo yatewe n’imfunguzo uyu mugore bivugwa ko yataye, bituma umugabo amushyira mu nzu arafunga atangira kumukubita, abaturage nibo bahamagaye Dasso ku Murenge atanga uburenganzira bwo kwica urugi kugira ngo tumutabare.
Ati: “Twagezeyo dusanga yamukubise ikintu mu mugongo yawuvunnye dufata ibikoresho dusenya urugi umugore tumukuramo, uwo mugabo afata umuhoro ashaka kudutema, tumugwa gitumo, turamufata, tumushyikiriza abashinzwe umutekano ku murenge.”
Ndagijimana yavuze ko kuba uyu mugabo yarekuwe byabababaje cyane ngo kuko ibimenyetso byose bigaragaza ko yananiranye bihari, bagakeka ko atanga ruswa mu bashinzwe umutekano bakamurekura.
Yavuze ko uwo mugabo ari ishuro nyinshi afatwa yateje umutekano muke mu Mudugudu ndetse no mu Kagari kose ariko yashyikirizwa RIB na Polisi agahita arekurwa atamazemo igihe.
Ndagijimana yavuze ko bafite ubwoba ko rimwe azica umugore agasaba inzego z’umutekano kuba hagirwa igikorwa hakiri kare ngo kuko n’ubundi yigeze gufungwa amezi atandatu muri gereza ya Ntsinda azira gukomeretsa mukuru we.








