Mu murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo hari ikigo gishya cy’amashuri abanza cyegerejwe abana bakoraga ingendo ndende bajya ku ishuri, abarezi n’ababyeyi barerera kuri iki kigo barashima ubuyobozi bw’igihugu.
Agasozi kubatseho iki kigo cy’amashuri kari gasanzwe ari ikibuga cy’umupira, bamwe mu babyeyi barerera kuri iki kigo cya Rukungu, bavuga ko hari agakungu k’abana bahakinira umupira bari baranze ishuri, ingingo nyamukuru yatumaga abana bo kuri uyu musozi batiga ngo ni ugukora ingendo ndende.
Umuyobozi w’iki kigo cy’amashuri abanza cya Rukungu Dukuzumuremyi Viateur, avuga ko uvuye aho iki kigo cy’amashuri kiri ugana ahandi hitwa ko hegeranye n’aha hari ibirometero bitanu mu kugenda gusa, yemeza ko aho aba bana bagabanyirijwe ingendo abenshi bari barataye ishuri barigarutsemo.
Yakomeje agira ati “Umubyeyi wohereje umwana ku ishuri riri hafi bimworohera kumenya amakuru ye niba hari uwashatse kumukorera urugomo mu mayira cyangwa se abana ubwabo, amakuru umubyeyi ayamenya vuba, ikindi kuza gusura umwana ku ishuri akurikirana imyigire ye biroroha kuko nk’ubu ku munsi mba mfite umubare w’ababyeyi nakira”
Muri iyi gahunda yo kugabanyiriza ingendo ndende zakorwaga n’abanyeshuri ikigamijwe cyane ni ireme ry’uburezi, ku kigo cy’amashuri cya Rukungu ababyeyi baho bemeza ko batangiye kubona impinduka nkuko byemezwa na Naagyoko Rehmat,umwana we yiga mu mwaka w’amashuri wa Gatanu.
Yakomeje agira ati “hari abana bari bararetse kwiga hari abana bari barabaye ibirara, bose bishimye iki kigo cyaratangiye bose baza kwiga, twishimiye iki kigo nk’ubu umwana ntabwo yigaga neza ariko naraje mbiganiraho n’abarimu baramucyaha ubu nta kibazo”
Bose icyo bahuriraho ni ugushimira Leta yatumye buri mwana abasha kwiga, kandi ntakore ingendo ndende, Naagyoko yagize ati “Leta y’u Rwanda turayishimira cyane ntacyo twabona twayitura, turashimira cyane umukuru w’Igihugu Paul Kagame”
Kuri iki kigo cy’amashuri hari ibyumba by’amashuri bitandatu n’ibiro hakiyongeraho ubwiherero 12, byose byubatswe n’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gatsibo Plan International, ibinyujije mu bikorwa byabo byo kurengera uburenganzira bw’abana no kubafasha kugira imibereho myiza bateza imbere uburezi.
Bakundukize Jacques, Umuyobozi wa Plan International ishami rya Gatsibo yavuze ko ibi bikorwa byo kubaka amashuri bizakomeza ikigo cya Rukungu cyabaye intangiriro.
Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyatwaye arenga miliyoni 80 z’amanyarwanda y’u Rwanda, akomeza agira ati “Ibikorwa ntibirarangira neza hasigaye gutera ibiti, gukora uturima tw’igikoni n’uturima tw’isuku, kugira ngo aba bana babone n’imboga zihingiwe hariya, muri ya gahunda yo kurya ku ishuri abana bage babona indyo yuzuye”
Mu murenge wa Kiziguro habarurwa ibyumba by’amashuri bishya byubatswe 109(Icyiciro cya mbere hubatswe ibyumba 11 n’aho icya kabiri hubatswe 98 ndetse n’ubwiherero 126.








