MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Umukozi wo mu rugo yafatanywe amafaranga yari yibye shebuja

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
22/05/2022

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana yafashe umugabo witwa Habarurema Paul amaze kwiba ibihumbi 185 by’amafaranga y’u Rwanda, ayakuye kuri telefone (Mobile Money) y’uwo yakoreraga akazi ko mu rugo witwa Semugaza Abdallah utuye mu Murenge wa Rubona, Akagali ka Kabatesi, mu Mudugudu wa Midahandwa.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu Habarurema yaje mu rugo rwa Semugaza asaba akazi ko mu rugo, nyuma yaje kuneka umubare w’ibanga Shebuja akoresha kuri telefone ye niko kwigira inama yo kumwiba amafaranga.

Yagize ati: “Habarurema yatiye Telefone Semugaza amubwira ko ashaka guhamagara abo mu muryango we ngo ababwire ko yabonye akazi, aho guhamagara yahise yiyoherereza amafaranga ibihumbi 185 kuri telefone ye, agarurira telefone shebuja niko guhita atoroka.”

Yongeyeho ko kuri uwo munsi wo ku wa Gatanu ahagana saa moya z’ijoro Semugaza yarebye amafaranga asigaye kuri telefone (Mobile Money) abona ko hari amafaranga yavuyeho ashatse umukozi ngo amubaze uko byagenze asanga yagiye, yahise yihutira kubibwira Polisi nayo ihita itangira ibikorwa byo gushakisha uyu mukozi, waje gufatirwa mu isanteri y’ubucuruzi ya Cyaruhogo mu Kagali ka Sovu, mu Murenge wa Kigabiro afite gusa 135,500 Frw ayandi yayaguze inkweto, imyenda ndetse n’igikapu.”

Akimara gufatwa yemeye ko yatwaye amafaranga ya Shebuja ayakuye kuri Telefone, kandi ko atari ubwambere abikora yari akoze ubujura nk’ubu.

SP Twizeyimana yashimiye uyu muturage watanze amakuru ucyekwaho kumwiba agafatwa, asaba abaturage kuba maso bakajya bahisha imibare y’ibanga bakoresha kuri telefone zabo kuko bakaburizamo ibikorwa by’ abifuza kurya ibyo batavunikiye.

Uyu wafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Rubona ngo hakorwe iperereza ryimbitse mu gihe amafaranga yafatanywe ndetse nibyo yari yaguze byose babihaye uwibwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Rucyahana ati “Uririmbira Imana ute waragwingije umwana?”

Ngoma: Rucyahana ati "Uririmbira Imana ute waragwingije umwana?"

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU