Abanyamadini n’abaturage bo mu Karere ka Ngoma barasabwa kwitabira gahunda za Leta harimo izita ku mibereho myiza y’abaturage, ibi mu byavugiye mu gikorwa cy’amasengesho yo gushima Imana.
Kuri sitade ya Ngoma niho abaturage bo mu madini n’amatorero yemewe akorera mu Karere ka Ngoma bahahuriye mu masengesho yo gushima Imana yiswe “Ngoma Shima Imana”.
Mu izina ry’abanyamadini n’amatorero uwigishije Ijambo ry’Imana ni Musenyeri Rucyahana John wari watumiwe. Ubwo yigishaga, yagarutse kuri gahunda za leta zidakwiye gupfukiranwa mu nsengero no mu buzima busanzwe bw’abitabira amadini n’amatorero.
Musenyeri Rucyahana yagize ati: “Uririmbira Imana ute (mu nsengero) waragwingije umwana? Abagabo n’abagore ntibakibana ntawumenya ko yabyaye ntawukita ku mwana akagwingira akava mu ishuri, naganiriye n’abo bana bari mu mihanda kandi bafite ba se na ba nyina kandi abo ba se na ba nyina bafite aho bajya gusengera ku cyumweru. Ndabasaba nciye bugufi kugira ngo murebe icyo Imana idushakaho, Imana ishaka iki mu itorero ryayo? Ishaka ko tuyimenya tukisuzuma impamvu muri twe hakirimo ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Musenyeri Rucyahana yagarutse kandi ku kibazo cy’abana baterwa inda, aho kwegerwa mu muryango bakabata, muri sosiyete bakabata ndetse no mu Itorero aho basengera bagacibwa,
Yagize ati: “Uyu mwana ahohotewe n’abagabo batagira umutima, se wamubyaye ntamutabaye ntamuhumurije, n’itorero ry’Imana ireba imbabazi zireba abanyabyaha na bo bamuteye hejuru, ubu koko uyu mwana azaba uwa nde mu Rwanda? Bayobozi bavandimwe tubwizanye ukuri uyu mwana azaba uwande?”
Muri iki giterane cya Ngoma Shima Imana cyitabiriwe n’abayobozi b’Akarere ka Ngoma, mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere Niyonagira Nathalie yagarutse ku ruhare rw’abanyamadini n’amatorero mu kubafasha kwesa imihigo.
Yavuze ko Abanyangoma bishimira Imana ko yabakijije Icyorezo cya Covid19 ku myaka ibiri ishize, bashima Imana yakomeje kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda.
Meya Niyonagira yakomeje agira ati “Abanyamadini n’abanyamatorero ni abantu bafiteho abaturage ijambo rikomeye cyane ntawe ukwiye kubirengagiza kuko abaturage bacu bose bafite aho basengera, ni ngombwa ko ubutumwa bwiza batanga hajyamo na gahunda za leta, ikindi ni uko wa muryango ni wo dufite urangwa n’amakimbirane, abana baterwa inda, ababaswe n’ibiyobyabwenge, uwo muryango dufitemo abana bagwingiye mu madini n’amatorero ni umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ubu butumwa.”
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta zo kurengera imibereho myiza y’abaturage, muri iki giterane hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800 azishyurirwa abaturage batishoboye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza -Mituweli 2022/2023.
Igiterane ngarukamwaka cya Ngoma Shima Imana cyatangiye mu mwaka wa 2017. Iki gitekerezo cyavutse gishingiye kuri gahunda y’Igihugu isanzwe iba ya Rwanda Shima Imana.








