MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Akarere n’abafatanyabikorwa baganiriye kuri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
24/05/2022

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’abafatanyabikorwa bako biyemeje gufasha abaturage guhangana n’ikibazo cy’imibereho, ikaba myiza kurushaho.

Kuri uyu wa 24 Gicurasi, ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe hamwe n’abafatanyabikorwa bako baganiriye kuri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, muri izi gahunda harimo kubakira abatishoboye, ikibazo cyo kugwingira kw’abana, ingo zitagira ubwiherero, abaturage bakirarana n’amatungo

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yemeza ko ibiganiro bagiranye bigamije gushaka igisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage,

Yakomeje agira ati: “Hari umwe mu bafatanyabikorwa bacu wiyemeje guherekeza umuturage imyaka itatu ibyo bireba niba twamufashije kugira ngo atazongera kugaruka muri wa murongo w’abafashwa,  natwe akarere twafashe iyo gahunda yo guherekeza umuturage niba tugahe inzu tugushyire mu zindi gahunda z’imibereho myiza niba ari VUP cyangwa hari umufatanyabikorwa uguhaye inka, kugira ngo tutaguha inzu gusa ahubwo ubone n’ibindi bikorwa biguherekeza mu mibereho yawe.”

Izi gahunda zo guharanira imibereho myiza y’abaturage ntabwo zakorwa hatitawe ku muryango kuko ari yo soko y’ibikorwa byose, Nelly Kandatwa ni umukozi wa Pro Femme Twese Hamwe, yemeza ko imbaraga zikwiye gushyirwa mu kubungabunga umuryango cyane cyane umugore dore ko ibyo mu rugo byose usanga bibazwa umugore, bityo ngo kumuteza imbere ukamuha ubushobozi bikemura ibibazo byinshi bigendanye n’imibereho myiza.

Muvunyi Roben ni umukozi wa ADRA Rwanda, yemeza ko hari ibibazo bidakemuka kuko abafatanyabikorwa batahuje imbaraga,

Yakomeje agira ati: “Icyo twaganiriye ni uko buri muryango wahuza imbaraga n’abandi ibyo bibazo tukabikemurira hamwe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwemeza ko bwamanutse bukagera mu masibo n’imidugudu basanga inzu zikenewe kubakwa ni 195 ku badafite inzu zo kubamo, izikwiye gusanwa ari inzu 303, naho abakeneye ubwiherero ni 133.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Ubwiyongere bw’abaturage, imbogamizi ku mitangire ya serivisi z’ubuvuzi

Bugesera: Ubwiyongere bw'abaturage, imbogamizi ku mitangire ya serivisi z’ubuvuzi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU