MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Umukobwa yaguye gitumo umusore bendaga kurushinga ari gusambana, ubukwe buhita buhagarara

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
16/01/2021

Umukobwa wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro yaguye gitumo umusore bendaga gushakana ari gusambana n’undi mukobwa bituma ubukwe bwabo buhita buhagarara.

Ibi byabaye mu kwezi gushize tariki ya 13 Ukuboza, mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Cyanya. Uyu mukobwa n’uyu musore bakaba bari basanzwe bafite ubukwe tariki 20 Ukuboza 2020 buza kwigizwa inyuma kubera amabwiriza yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Amakuru yizewe 100% agera kuri MUHAZIYACU yakuye mu nshuti z’aba bombi yemeza ko uyu mukobwa yafatiye mu cyuho cy’ubusambanyi uyu musore nyuma yo kumuhamagara kuri telefone akamubura ubundi agahitamo kujya kumureba aho aba.

Umwe mu baduhaye amakuru yagize ati: “Umukobwa avuga ko yamubuze kuri telefoni umwanya munini, saa sita zigeze ngo ajya kumureba iwe mu rugo kuko hari ibyo bari bagiye kujyanamo nk’abantu bitegura ubukwe, agezeyo asanga imiryango yose irarangaye arinjira afunguye kucyumba asanga umusore ari gusambana n’undi mukobwa arabyibonera n’amaso ye.”

Yakomeje avuga ko umukobwa yahise akura telefoni mu mufuka arabafotora ubundi ngo ahitamo kujya kumurega kwa pasiteri, undi nawe ngo ahita ahagarika uyu musore usanzwe uba no muri korali.

Indi nshuti y’uyu mukobwa yavuze ko umuntu babafatanye ashobora kuba ari umugore ufite umugabo gusa ngo umukobwa yirinze kubitangaza cyane mu rwego rwo kubaha uyu musore bari bamaze igihe bakundana ndetse bari bagiye kwibanira akaramata.

Undi uzi neza iby’ay’amakuru yavuze ko nyuma yo gufatirwa mu cyuho abura icyumweru kimwe ngo arongore uyu musore yitabaje bamwe mu bagabo bari barimo n’abazajya kumusabira kugira ngo bajye kumusabira imbabazi abenshi ngo baramutsembera kuko babonaga ntaho bahera basaba imbabazi.

Nyuma y’iminsi mike ibi bibaye umukobwa ngo yasubiye mu rugo rw’umuhungu amusubiza impeta yari yaramwambitse ndetse ngo anamubwira ko ibyabo byarangiye atazongera kumutekereza.

Abari ku rubuga rwa WhatsApp rutegura ubukwe ntacyo barabwirwa

Bamwe mu baganiriye na MUHAZIYACU bari ku rubuga rutegura ubukwe banashyigikiriragaho uyu musore bo ngo ntakintu na kimwe barabwirwa ngo buri gihe babwirwa ko ubukwe bwishwe na Covid-19.

Uwo twaganiriye yavuze ko nka 90% y’abantu bose bari kuri uru rubuga bamaze gutwerera ngo iyo hagize ubaza itariki ubukwe bwimuriweho bamubwira ko bazabimenyeshwa nyamara ngo abamaze kumenya amakuru bo bamaze kuruvaho.

Mu butumire uyu musore n’inkumi bari baragejeje ku nshuti zabo n’imiryango buvuga ko bari kuzakora ubukwe tariki ya 20 Ukuboza 2020 imihango yo gusaba no gukwa ikaba yari kubera muri Harmony Garden bagasezeranirana mu itorero Church of the Rock.

Bivugwa ko aba bombi bari baranamaze kwiyandikisha mu mihango yo gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Kigabiro.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Rwamagana

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Abafite urutoki rwibasiwe na ‘Tiribusi’ bahangayikishijwe n’umuti wo kuyihashya uhenze

Iburasirazuba: Abafite urutoki rwibasiwe na ‘Tiribusi’ bahangayikishijwe n’umuti wo kuyihashya uhenze

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU