Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda-RAB cyeretse abahinzi b’urutoki umuti ukorwa mu Bireti (Pyrethrins) nk’umwe mu yica udukoko twitwa ‘Tiribusi’ twibasiye ibitoki byo hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba, abahinzi bagaragaza ko batazabasha kuwugura kuko ngo uhenze cyane.

Ni mu gihe hashize amezi agera ku 10, hirya no hino mu bice by’Intara y’Iburasirazuba hagaragaye indwara RAB yemeje ko ari ”Banana Rust Thrips’ ifata ibitoki bicyana, igitoki kigahindura ibara, ku buryo birangira ibara ryacyo rijya gusa n’umukara aho kuba icyatsi.
Ni indwara abahinzi bavuga ko ari icyorezo, ndetse hari n’abayita Coronavirusi yo mu bitoki, kuko ngo yaziye rimwe na COVID-19 muri Werurwe 2020, kandi ikomeje kubateza ibihombo, kuko ibitoki byarwaye iyi ndwara binenwa ku masoko; bikarangira bibapfiriye ubusa.
Guhera muri uku kwezi kwa Mutarama 2021, Ikigo RAB kiri mu bukangurambaga hirya no hino muri iyi ntara mu bice byibasiwe n’iyi ndwara, kikereka abahinzi umuti ukorwa mu Bireti ugomba guterwa ibitoki, bikajyana no kwambika ibitoki amashashi yabigenewe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’udukoko dutera iyi ndwara.
Mu bahinzi b’urutoki bo mu Karere ka Ngoma hamwe mu hatangirijwe ubu bukangurambaga ndetse hari ubuso burenga hegitari 2000 z’urutoki rurwaye Tiribusi, hari ababwiye MUHAZIYACU ko umuti basabwa gutera ku bitoki uri ku giciro gihanitse.
Umuhinzi wo mu Murenge wa Rukira yagize ati: “Ni byiza RAB itweretse umuti koko ariko urahenze cyane, nonese niba kariya kajerekani ka litiro eshanu zawo, kagura ibihumbi 90 by’amafaranga y’u Rwanda, urumva koko nayakura he? Kandi iki kinywanga ngo ni Tiribusi cyo cyaduteje ubukene pe, Leta ikwiye kureba uburyo umuhinzi yakoroherwa kubona uyu muti.”
Nsanzumuhire Emmamuel na we ati: “Uyu muti ukoze mu Bireti bari kutubwira ko ari wo wakica Tiribusi ariko urahenze cyane pe, kandi noneho aho bigoraniye birasaba ko twese abafite urutoki tuwutera, kuko njyewe ninguza amafaranga nkabasha gutera urutoki rwanjye, wowe twadikanyije ukabura ubushobozi bwo kuwutera, utwo dukoko tuzakomeza kuva mu murima wawe twangize ibitoki byanjye, … rwose twifuza gufashwa guhashya iki cyorezo kiri mu bitoki byacu.”

Iyi ndwara ya “Banana rust Thrips’ abahinzi basaba bakomeje kunganirwa mu kuyihashya, ikomeje kwiyongera ku buryo buteye impungenge mu bitoki kuko muri Kanama 2020, RAB yari yabwiye MUHAZIYACU ko yari imaze kugaragara mu bitoki biri ku buso busaga gato hegitari 150 hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba, icyakora ubu nyuma y’amezi atanu kuva icyo gihe, muri iyi ntara harabarurwa ibitoki bihinze ku buso bwa hegitari zigera ku 6,000 birwaye utu dukoko cyane cyane mu turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.
Abahinzi bakomeje guhombywa n’iyi ndwara
Abahinzi bo muri Koperative Ubumwe y’abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Rukira ni bamwe mu bataka igihombo bakomeje guterwa na Tiribusi, kuko imaze gufata urutoki rwabo ho hegitari 1500, kuri hegitari 2500 bahinga urutoki.
Umucungamutungo w’iyi Koperative Gaga Emmanuel yagize ati: “Nk’urugero ubundi mu kwezi kwa Gatandatu twashoboraga kwinjiza toni 300 ariko umwaka wa 2020 toni nyinshi twinjije ni 150 kubera iyi ndwara ya Tiribusi yatumye bijya hasi cyane pe, ni igihombo gikomeye, abaguzi bazaga bashaka ibisa neza, ibyahinduye ibira bakabireka.”
Naho Umuhinzi Nyakarundi Theresphore we ati: “Mu rutoki rwanjye ubundi njya nsarura toni 10 mu kwezi ariko ubu kubera iyi ndwara ngeze aho nsarura gusa toni eshatu njyana ku isoko, ibindi byose biba byangiritse, ntibigurwa, turabyirira ariko ni ibihombo gusa kuko ntiwanabirya ngo ubimare, bidupfira ubusa.”
Izindi nkuru zifitanye isano n’iyi wasoma:
Iburasirazuba: Abahinzi baragirwa inama yo kwambika ibitoki amashashi
Indwara yagaragaye mu bitoki i Kirehe ni ‘Banana rust Thrips’
Indwara itaramenyekana yibasiye ibitoki i Kirehe
Hari abateye ku bitoki imiti irimo uburozi
Hari abahinzi bagaragaza ko mu kugeregeza guhangana n’iyi ndwara ya Tiribusi, muri aya mezi ashize bagiye bitabaza imiti basanzwe bakoresha mu kwica utundi dukoko bakeka ko ngo ishobora kwica n’utu two ku bitoki nubwo babikoraga bazi neza ko bitemewe.
Umwe mu bahinzi yagize ati: ”Twagiye twiyiba tugatera iriya miti bita Dudu na za Rocket, iriya miti dusanzwe dukoresha nko mu nyanya yica udukoko; ariko twagiye tubona bigabanuka ho gato ariko ntibikire.”

Umukozi mu Kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi -RAB ishami rya cyo rya Ngoma, mu ishami ry’urutoki, Karangwa Frank avuga ko ibyo aba bahinzi bakoze byo gutera indi miti bitemewe kuko ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abariye igitoki cyatewe iyo miti babiteraga.
Yagize ati: “Abahinzi bacu dukwiye ku bigisha kuko iyo afashe Rocket, Dudu iterwa mu nyanya akavanga, we icyo azi ni uko uwo muti wica udusimba, akibwira ko twose twicwa na wo, ariko sibyo. Igitoki kiri hafi kwera kugiteraho uyu muti bugacya mugisarura, bishobora kugira ingaruka nyinshi cyane mbi mu minsi iri imbere ku bantu bariye igitoki, kuko iyo miti irimo ibintu by’uburozi (Chimique); kuko uwo muti ushobora kwinjira mu gishishwa cy’ikintu.”
Karangwa avuga ko umuti wemejwe ukwiye gukoreshwa mu kwica udukoko twa Tiribusi ari ukozwe mu Bireti, ari na wo abahinzi bari kwerekwa ndetse basabwa gukoresha.
Ati: “Bareke gukoresha iyo miti yindi, ku bitoki bakoreshe gusa uyu muti ukozwe mu bireti, ni ‘Organic’ nta ngaruka mbi ugira, kandi wica Tiribusi.”
Iby’uko abahinzi baragaraza ko uhenze uyu muyobozi yagize ati: “Kuba ari umuti wa ‘Organic’ igiciro cyawo ni kinini kuko utagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Kandi nubwo bavuga ko uhenze litiro eshanu z’uyu muti wo mu Bireti uvanze neza, zishobora gutera hegitari ziri hagati y’eshanu n’umunani z’urutoki.”
RAB ivuga abahinzi bagirwa n’inama yo kujya batera uyu muti rimwe bagahita bambika igitoki kimaze kuwuterwa ishashi yabigenewe, bikaba byafasha kugabanya umubare wa ya amafaranga bo bavuga ko ari menshi, icyakora ngo hagati aha amakoperative n’abandi bahinzi bishyize hamwe barakangurirwa guhuza ubushobozi bakagura ndetse bagatera uyu muti ukozwe mu Bireti.
Kugeza ubu RAB ivuga ko nubwo igitoki kirwaye ‘Banana Rust Thrips’ kigira ubusembwa inyuma ku gishishwa, igice cyacyo kiribwa nta kibazo kigira ndetse nta ngaruka kigira ku buzima bw’uwakiriye.







