MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Indwara itaramenyekana yibasiye ibitoki i Kirehe

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
14/07/2020

Abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Mushikiri, Akarere ka Kirehe batewe impungenge n’indwara itazwi yibasiye ibitoki aho gusa  n’icyatsi cyijimye, ibitoki bigahinduka umutuku wijimye.

Ni indwara  abaturage bavuga ko yatangiye kugaragara mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2020, ubu ikaba yibasiye urutoki rwo mu midugudu ya Kamunyana na Kamarashavu, mu Kagari ka Rugarama, Umurenge wa Mushikiri.

Baramba Ferdinand  we  ati: “ Hashize  ibyumweru bibiri ibi bibaye, bwarakeye tubona ibitoki byashiririye, byana byari bisa neza, ariko gifatwa uyu munsi kigatukura, kandi iyi ndwara ikomeje gukwira mu rutoki, iyi ndwara yatuyobeye pe.”

Umubyeyi witwa Mukafoto  Ernestine  wo mu Kagari ka  Kamarashavu avuga uko iyi ndwara yadutse ati: “Nagiye kubona mbona ibitoki bibaye umutuku kikiri kwana, ubu ntabwo namenya iyi ndwara iyo ari yo. Twese  byaradutangaje kandi iri kuduhombya.”

Igiteye urujijo kuri ubu burwayi nk’uko bigaragazwa n’abahinzi b’i Mushikiri ni uko  iyo igitoki gifite ubwo burwayi gitonowe cyangwa kigahatwa, mo imbere  kiba kigaragara  nk’aho ari kizima, ndetse ngo n’uburyohe nta mpinduka zirimo.

Baramba akomoza ahari imbogamizi zishobora no kubateza ubukene yagize ati: “Urahata mo imbere ukabona ni kizima ariko iyo ukijyanye mu isoko  bari kwanga  kubigura ngo birwaye korona, ubuse turabishyira hehe? Abagoronome bakwiye kuza bakaturebera ibyo ari byo pe.”

Muhayimana Innocent na we avuga impungenge bafite yagize ati: “Ikibazo ni uko ibitoki tutazabishyira ku isoko  ngo tubigurishe, ni ukubyirira kuko ku isoko ntabwo bigurwa, urumva amafaranga twabonaga mu rutoki ntabwo biri kugurwa kubera gutya biri gusa. Niba bituruka mu ifumbire, niba ari ibyo mu kirere,…ntabwo tuzi icyateye iyi ndwara pe.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere  ka Kirehe  Nsengimana Janvier  avuga ko iby’iyi ndwara ari ubwa mbere abyumvise.

Ati: “Iki kibazo ntabwo nari nkizi rwose, sinamenya niba ari kirabiranya cyangwa ari indi ndwara, ariko ikintu nk’iki iyo tukimenye, ubu ngiye koherezayo agoronome tuyimenye. Niba ari ndwara nshya tutazi twitabaza RAB ikadufasha, bakaturebera bakaduha n’igisubizo.”

Mugiraneza King Thierry Uyobora  ishami ry’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi -RAB Sitasiyo ya  Ngoma ihuriyemo uturere twa Kirehe, Kayonza na Ngoma avuga ko bagiye kwihutira kumenya iby’iki kibazo.

Ati: “Tugiye kubikurikirana, ikipe iraza isuzume irebe ikibazo icyo ari cyo noneho itange inama.”

Mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe, Mushikiri  ni umwe mu mirenge iza imbere  mu gukorerwamo ubuhinzi bw’urutoki.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KireheKireheUbuhinzi bw'urutoki

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya A 2027 batera ibigori
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya A 2027 batera ibigori

29/09/2026
Ngoma: Umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi wazamutseho 35% mu myaka itanu
Ubuhinzi

Ngoma: Umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi wazamutseho 35% mu myaka itanu

25/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abagemura amata mu ikusanyirizo rya Ndego babangamiwe n’igiciro gito bayagurirwaho

Abagemura amata mu ikusanyirizo rya Ndego babangamiwe n'igiciro gito bayagurirwaho

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU