Aborozi bagemura amata mu ikusanyirizo rya Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko babangamiwe n’igiciro bita gito cy’amafaranga y’u Rwanda 170 bahabwa kuri litiro imwe.
Aborozi bo mu Murenge wa Ndego bavuga ko iki giciro batakishimiye, bitewe nuko zimwe mbogamizi abacuruzi bitwazaga zitakiriho.
Kayitare Dominique ni umwe mu borozi bagemura amata ku ikusanyirizo ry’amata rya Ndego, yagize ati :“Ubu twabonye umuhanda wa kaburimbo uva Kabarondo ukagera hafi yacu, amashanyarazi arahari, ariko tugatangazwa no kubona amata yacu ari yo agura amafaranga macye kurusha ahandi, amafaranga 170 ni macye kuri litiro imwe”
Mulindwa Japhet yagize ati: “Mbere abacunda amata bayajyanaga ku Mulindi wa Nasho kandi bo baduheraga ku mafaranga menshi nubwo batatwaraga amata menshi, ariko inaha uko hateye mu gihe cy’izuba kubona ubwatsi biragorana, imiti na yo irahenze, twasabaga ubuyobozi bwacu ko bwadufasha, tukabona abatugurira ku giciro cyiza”
Aba baturage bifuza ko baherwa ku giciro cy’amafaranga 200 kuri litiro imwe, ku mworozi wayagejeje ku ikusanyirizo,.
Ubuyobozi bwa koperative COABONDE, nibwo bweguriwe imicungire y’ikusanyirizo rya Ndego, umuyobozi w’iyi koperative Mugabo Nsengamungu yagize ati: “Ku ikusanyirizo natwe amata tuyatangira amafaranga 190, hari rwiyemezamirimo twabonye ukorera i Kayonza mu mujyi, amakuru dufite ni uko amata ayagurisha amafaranga 250, turabizi ko hari amabwiriza ya RAB avuga ko umworozi agomba kubona amafaranga 200 kuri litiro imwe; ariko twabuze abaguzi”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko amasezerano bari bafitanye n’uyu rwiyemezamirimo agiye kurangira, icyo bifuza ni uko yakongera amafaranga abaha na bo bakongera ayo bishyura umworozi uzanye amata ku ikusanyirizo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza Munganyinka Hope mu kiganiro gito yagiranye n’umunyamakuru wa Muhaziyacu yavuze ko bagiye gukurikirana iki kibazo, bakabanza kuganira nabo kireba bose kugira ngo bagishakire umuti urambye.
Muri Gashyantare mu mwaka wa 2018 minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyizeho igiciro ntarengwa umworozi wagejeje amata ku ikusanyiriza atagomba kujya munsi, icyo gihe iri tangazo ryavugaga ko ari amafaranga 200 kuri litiro imwe ku mworozi wagejeje amata ye ku ikusanyirizo.






