Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe mu Kagari ka Sasabirago, umugabo witwa Bajyinama John yishwe n’inzoga yategewe na bagenzi be ananirwa kuzimara .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe Zamu Daniel yabwiye muhaziyacu.rw ko Bajyinama yishwe n’inzoga eshanu za vodka z’intego yari yashyiriweho ubwo yaravuye mu kazi ko kubaka akemera ko yazimara ariko bikarangira anyweye enye iya gatanu ikamunanira.
Ati: “Amaze kunanirwa n’iya gatanu bahise bamujyana iwe agezeyo ahita apfa, ntabwo yaguye aho ngaho ahubwo yaguye iwe mu gihe biteguraga kumujyana kwa muganga, hakurikiyeho kujyana umurambo we kubitaro kugira ngo hakorwe isuzuma bapime bamenye niba yishwe nizo nzoga cyangwa niba yishwe n’ibindi.”
Zamu Daniel yakomeje avuga ko abamutegeye bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo ikurikirane imenye niba ibivugwa ari ukuri, naho umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa gupimwa.
Bajyinama John warufite imyaka 28 y’amavuko, asize umugore n’umwana umwe.





