Umugabo w’imyaka 36 wo mu Karere ka Rwamagana yatawe muri yombi nyuma yo kwiyemerera ko yarongoraga ihene kuko umugore we atari ahari.
Byabaye mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyanga.
MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu baturage bo mu isantere yabereyemo iki gikorwa bavuga ko nabo babyumvise mugitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ubwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabyukiragayo hamwe n’abanyerondo ngo bagasanga ihene yatumbye icebe nkaho hari icyabaye.
Uwaduhaye amakuru yakomeje agira ati “ Ngo bahise bamubaza abemerera ko ariwe wayirongoye bahita bamushyikiriza inzego z’umutekano.”
Ibi byanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu ahabereye iki gikorwa,Mfitumukiza Samuel Kanimba ubwo yaganiraga na MUHAZIYACU yavuze ko koko aribyo ko uwo mugabo yiyemereye ko yarongoye ihene.
Mu kubisobanura yagize ati “ Njye ubwanjye nabimwibarije arabyemera anyemerera ko yabikoze rwose ntawe ubimushinja amubeshyera.”
Kanimba yavuze ko uyu mugabo bamushyikirije RIB kugira ngo aryozwe amahano yakoreye ihene ngo kuko ibyo yakoze bidasanzwe muri uyu Murenge.







