Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Kagame Paul n’abakandida depite bazayihagararira mu nteko ishinga amategeko byatangiriye mu Murenge wa Fumbwe ku rwego rw’Akarere; ni kuri uyu wa 24 Kamena.
Umuyobozi w’umuryango FPR- Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko mu murenge wa Fumbwe hatangirijwe ibikorwa byo kwamamaza mu karere, ko uyu murenge muri iyi myaka 7 ishize babonye amashanyarazi, amazi, amavuriro n’imihanda
Yakomeje agira ati: “Mu bikorwa by’ubuhinzi Abanyefumbwe bose bafite ubutaka buhingwa, bahabwa nkunganire y’imbuto n’ifumbire, ndetse na Gahunda ya Girinka munyarwanda yabagezeho.”
Chairman wa FPR-Inkotanyi muri Rwamagana yakomeje asaba abanyamuryango kuzitabira amatora yo kuwa 15 Nyakanga, bakazazinduka kandi batora ku gipfunsi nk’ikirango cy’uyu muryango.







