Kampire Bellancile ni umukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utuye mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Sovu avuga ko yishimiye inzu yashyikirijwe yubakiwe n’inama y’Igihugu y’abagore ku bufatanye n’Akarere ka Rwamagana.
Kuri uyu wa 20 Mata mu Kagari ka Sovu habereye umuhango wo gushyikiriza inzu n’ibikoresho byayo umukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kwa Kampire n’ubu inzu yabagamo mbere iracyahari dore ko avuga ko akiyibamo byamuteraga kwiheba no kumva yigunze.
Kampire mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari afite abana 5 n’umugabo, abana be bane n’umugabo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, amaze gushyikirizwa inzu yagize ati: “Maze kubona inzu nagize imbaraga narishimye, ubu sinabasha kuvuga ibyishimo mfite bitewe n’ibikorwa bankoreye”.
Kampire asobanura ubuzima yabagamo mbere avuga ko inzu ye no kuyikurungira byari bitagishoboka kuko hari igice kimwe cyavaga.
Mu gihe yahabwaga iyi nzu abaturanyi ba Kampire ba hafi bahurizaga ku gufatanya na we kwishimira ko abonye aho kuba heza; ibi bikaba bimwe mu byakuruye amarangamutima ya benshi bagereranyije n’uburyo bari bamuzi ndetse n’uko abana n’abaturanyi be.
Aganira n’itangazamakuru Kampire yabajijwe uko abanye n’abaturanyi be ndetse na bamwe mu bamukoreye Jenoside bakamwicira abana n’umugabo kandi abo mu miryango y’abakoze Jenoside baturanye, yagize ati “Tubanye neza nta kibazo dufitanye, narababariye turasangira tukabana tugatumirana nta kibazo”.
Perezidante wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana Musabyeyezu Dative yasobanuye ko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafite imbaraga bubatswemo na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ari naho bakuye imbaraga zo kubabarira ababahekuye.
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu Nyiramajyambere Belancille yashimye buri wese wagize uruhare mu gikorwa cyo kubaka iyi nzu, cyane cyane abagize inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rwamagana
Iyi nzu yuzuye n’ibikoresho byo mu nzu birimo yatwaye amafaranga arenga miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.













