MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abanyasovu basobanuriwe impamvu yo kwica abagore n’abana muri Jenoside

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
21/04/2024
Nyiramajyambere Belancille, Umuyobozi w'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'Igihugu

Nyiramajyambere Belancille, Umuyobozi w'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'Igihugu

Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu Nyiramajyambere Bellancile ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu yagaragaje ko kwica abagore n’abana ari ukurimbura umuryango.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu buri tariki ya 20 Mata hibukirwa abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

I Rwamagana, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu kuri ubu rushyinguyemo imibiri 688 y'Abatutsi bishwe, buri tariki ya 20 Mata hibukirwa abana n'abagore bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994; uyu munsi kandi harashyingurwa mu cyubahiro indi mibiri 10 yabonetse. #kwibuka30 pic.twitter.com/AMS0Wman4l

— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) April 20, 2024

Mu bikorwa byo kwibuka aba bana n’abagore biciwe hamwe, hagarukwa ku bugome ndengakamere Interahamwe n’abambari bazo bicanye abo bana n’abagore dore ko babanje kubuka imyotsi y’urusenda mbere y’uko babica, bakajya bagenda bakurikirana buri wese witsamuye cyangwa se wakoroye.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu Nyiramajyambere Bellancile wifatanyije n’abarokotse Jenoside b’i Sovu ndetse n’inshuti zabo, yagize ati: “Kwica umugore n’umwana, ni ikimenyetso ndakuka kigaragaza umugambi wo kuzimya umuryango ukanawubuza kuzongera gushibuka. Ni ukuzimya igihugu kuko umuryango ni wo shingiryo ry’imbaga y’Abanyarwanda”.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994  i Sovu, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 10 yabonetse, hagarukwa ku mwihariko wo kwica abagore n’abana nk’uko byagarutsweho na Seminega Jean de Dieu wavuze mu izina ry’abafite ababo bagiye gushyingurwa mu cyubahiro.

Seminega yagarutse kuri imwe mu miryango yazimye burundu ahanini bikaba byaratewe no kumara kwica abagabo bakajya gushaka abagore babo n’abana babo nabo bakabica babaziza ko ari abatutsi muri ya ntero yagiraga iti “Dushaka ko cyera umuntu azajya abaririza uko umututsi yasaga”.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Sovu rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi 688,  muriyo imibiri irenga 500 ni iy’abagore n’abana biciwe ku ishuri rya Sovu no ku rusengero ruhari.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: #kwibuka30Akarere ka RwamaganaSovu

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Abikorera bagaragaje ipfunwe baterwa na bagenzi babo bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Iburasirazuba: Abikorera bagaragaje ipfunwe baterwa na bagenzi babo bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU