Mu Karere ka Rwamagana hari ibyumba bishya 911 by’amashuri biherutse kubakwa, bamwe mu baturage, abanyeshuri n’abarezi bavuga ko kuri buri ruhande byabakemuriye ibibazo byari bibagoye.
Ibyumba byongerewe ni gahunda yakozwe mu gihugu hose, n’Akarere ka Rwamagana n’ubwo gafatwa nk’agakize kandi k’umujyi hari abana babangamirwaga n’uko mu mashuri hari ubucucike, hari abana bakora ingendo ndende bajya banava ku ishuri.
Ubwo iyi gahunda yo kubaka amashuri yatangizwaga mu Karere ka Rwamagana babanje kwicara biga neza ahari ibi bibazo kurusha ahandi, mu mwaka ushize wa 2020-2021 hubakwa ibyumba bishya 911 n’ubwiherero burenga 1000.
Ibigo bishya byubatswe byo bifite umwihariko w’uko hubatswe ibikoni bizifashishwa mu gihe cyo guteka no kugaburira abana ku ishuri.
Bamwe mu barimu bo mu Karere ka Rwamagana bemeza ko iyi gahunda hari icyo yabafashije mu kazi kabo,
Uwizeyimana Jacqueline yigisha mu mashuri abanza mu mwaka wa kabiri ku kigo cy’amashuri cya GS Ntsinda mu Murenge wa Muhazi, amaze imyaka umunani mu mwuga w’uburezi,
Yagize ati: “Mbere ibyumba bikiri bicye hari ubwo intebe imwe yicaragaho abana 4, ugasanga ishuri abanyeshuri bacye rifite ari nka 70, kwigisha abo bana ntabwo byoroshye kubakurikirana, ariko ubu kuko ari bacye buri wese mbasha kumukurikirana neza nkamenya uwo nzamura kuko akiri inyuma.”
Iyi gahunda yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri hari abanyeshuri biga ku kigo gishya cya GS Nkomangwa. Bahamya ko bakishimiye kurusha abandi, ngo iki kigo kimaze kuzura, abanyeshuri baje kwiyandikisha ari benshi mu minsi ibiri gusa imyanya yari mu kigo yari yarangiye.
Habineza David yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri GS Nkomangwa yagize ati: “Aho nigaga nakoraga ibirometero birenze bitatu kandi ari ukugenda gusa, ariko ubu aho niga hegereye iwacu, kuhava nza hano nta n’ikirometero na kimwe kirimo, icyo gihe nageraga ku ishuri nananiwe ugasanga no ku ishuri ndatsindwa.”
Iradukunda Yvonne we yigeze kuva mu ishuri arihagarika umwaka wose kubera ko yakoraga ingendo ndende, yakomeje agira ati: “Najyaga ku ishuri simbashe kubona unwanya wo gusubiramo amasomo twize, nkagera mu rugo ntinze ariko ubu ibintu byaroroshye niga hafi.”
Bamwe mu babyeyi nabo bemeza ko kwegerezwa amashuri byabafashije gukurikirana imyigire y’abana babo nk’uko bivugwa na Mukamana Emilienne ufite abana babiri biga Ku kigo gishya cya Nyagahinga (Ep Nyagahinga) kiri mu Murenge wa Gishari,
yagize ati: “Kubera ko ikigo kiri hafi umwana ataha kare akagira uturimo two mu rugo yakora kandi akabona umwanya wo gusubiramo amasomo ye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yemeza ko iyi gahunda yafashije cyane abanyeshuri,
Ati: “Mu Karere ka Rwamagana aho abana bakoraga ingendo ndende hose twabanje kwicara mu mirenge turahamenya, hakurikiraho gushaka ubutaka kugira ngo hubakwe ishuri, hari ubwo twafataga ubutaka bwa Leta aho butari tukabugura n’abaturage, ubundi buryo bwari ubwo gukorana n’abafatanyabikorwa bacu (abanyamadini) tubona byaratanze umusaruro ingendo ndende zaragabanyutse.”
Mu Karere ka Rwamagana n’ubwo hubatswe ibyumba bishya ariko ngo ikibazo cy’ubucucike ntikirakemuka neza ku buryo hari ibyumba bigikenewe kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.







