MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abaturage 40 bajyanwe kwa muganga bikekwa ko barogewe mu bukwe

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
18/10/2021

Mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana hari abaturage 40 barwaye mu nda bigakekwa ko byatewe n’ubushera banyweye ku munsi w’ubukwe, Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko ari abantu bo mu rugo rumwe gusa ibindi ari ukubeshya.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021 mu Mudugudu wa Rugenge mu Kagari ka Nyagasambu Murenge wa Fumbwe mu rugo rwa Twagirimana mwene Mutsinzi, hari ibirori by’ubukwe bwo gusaba umwana w’umukobwa we, muri ibi birori hari abaturage banyoye ku bushera bikekwa ko bwashyizwemo uburozi ndetse ubu hari abaturage barwaye barembye bari mu Bitaro bya Rwamagana.

Amakuru yemezwa n’abaturage ni uko abanyoye ku bushera bose bagize ikibazo, abenshi muri bo ni abaturage bari bitabiriye ubutumire bwa Twagiramungu.

Amakuru yizewe MUHAZIYACU ifite ni uko hari abana banyoye ku kivuge cy’ubwo bushera ariko bo nta kibazo bagize, ahubwo abanyoye ubushera nyuma nibo bagize ikibazo.

Ubwo aya makuru yamenyekanaga, Ubuyobozi bw’Umurenge bwayahakanye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe Rushimisha Marc yagize ati: “Ni ukubeshya ntabyabaye ahubwo ni abantu bo mu muryango umwe bishigishiye ubushera babunywera mu rugo rwabo n’abana babo nibo bagize ikibazo.”

Nubwo Ubuyobozi bw’Umurenge buhakana ko nta bukwe bwabaye ndetse ko abo bantu nta kibazo bagize MUHAZIYACU yashakishije amakuru ku bantu barwaye bari kwa muganga, hari umuryango w’abantu bane barwaye barembye ndetse uyu muryango mu rugo rwawo haje undi muntu wo mu muryango kubasigarira ku rugo.

Umuturage witwa Nyirabanguka  utuye i Nyakariro yemeza ko hari umuryango ugizwe n’umugore, umugabo  n’abana babo babiri barembye bari mu Bitaro bya Rwamagana yakomeje agira ati: “Hari undi mwana urwaye we ntibamujyanye kwa muganga turi kumwe yanegekaye, uyu na we yanyoye kuri ubwo bushera ndi kuvugana nabo ngo bararembye uwo murumuna wanjye we afite inda bakeneye no kumenya uko mu nda umwana ameze.”

Usibye uyu muturage hari undi ushinzwe umutekano n awe wemeza ko mu barwaye harimo abanyerondo bakorana. Mu bandi bazwi ko bagize ikibazo harimo Twagira n’umwana we, Mukamwezi na Mpakaniye n’abandi twahisemo kudatangariza amazina.

Amakuru yizewe agera MUHAZIYACU ni uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, hari abari basezerewe mu Bitaro bya Rwamagana ariko hakaba hari n’abandi bari kuvurwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka RwamaganaUbushera

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Dosiye 4,000 zerekeye ubutaka zigiye gusubizwa mu gihe cy’iminsi 10

Bugesera: Dosiye 4,000 zerekeye ubutaka zigiye gusubizwa mu gihe cy’iminsi 10

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU