Kifashishije abakozi bo mu zindi ntara, kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021, Akarere ka Bugesera katangiye igikorwa kizamara iminsi 10, cyo gukemura ibibazo by’ibyangombwa by’ubutaka bigera kuri 4,000 abaturage basabye gukemurirwa.
Ni igikorwa Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kije gikenewe bitewe n’uko aka karere kari gafite ibibazo (Dosiye) bigera ku bihumbi bine (4,000) byari bitarakorwaho bitewe n’umubare muto w’abakozi bakora muri serivisi z’ubutaka ugereranije n’ab’utundi turere duhuje ibibazo n’Akarere ka Bugesera bijyanye n’ubutaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Umwali Angelique, yavuze ko Bugesera nk’Akarere gatera imbere muri byinshi harimo n’imikoreshereze y’ubutaka, bituma kakira amadosiye menshi arengeje ubushobozi bw’abakozi b’aka karere.
Ibi ngo bituma batabasha gusubiriza igihe abaturage, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru bifashishije aba bakozi baturutse mu zindi ntara mu kugira ngo babashe gusubiza izi Dosiye zigera ku bihumbi bine.
Ati: “Akarere kacu ka Bugesera uyu munsi kabarwa nk’akarere k’icyaro, akaba ariyo mpamvu ‘One Stop Center’ yacu itagira abakozi bahagije.”
Yakomeje agira ati: “Akaba rero ari ubuvugizi dukomeza gukora mu nzego zidukuriye, kugirango ‘One Stop Center’ yacu ibashe guhabwa abakozi kuko iyo ukurikije uburyo amadosiye yakirwa ku rwego rw’igihugu, Akarere ka Bugesera gakurikira uturere tw’Umujyi wa Kigali. Bivuze rero ngo dufite abantu benshi badusaba serivisi kandi baba bayishyuye ku gihe ariko twe ntitubashe kubasubiriza ku gihe. Niyo mpamvu twifashishije uyu muganda w’aba bakozi bo mu zindi ntara kugira ngo baze kudufasha gusuziza ayo madosiye.”
Zimwe muri serivisi aba bakozi bazaba bafasha aka karere mu gihe cy’ibyumweru 2, harimo gukora amadosiye agendanye n’ibyangombwa b’ubutaka aba ari mu byiciro bitandukanye, nk’izigendanye na mitasiyo (transfers), gukora izo abaturage basabye gucamo ibice amasambu yabo, kimwe n’ababa barasabye guhuza ibice by’ubutaka, ndetse n’iz’abaturage bifuza ko ubutaka bwabo bwakosorerwa imbibi.
Itegeko rivuga ko iyo umuturage atanze Dosiye, mu minzi 30 agomba kuba yarabonye igisubizo. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’aka karere bwemera ko butubahiriza iri tegeko kuko usanga umuturage abona igisubizo nyuma y’amezi hagati y’atatu n’atandatu.









