Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwibumbiye mu matsinda akorana n’umushinga AJPRODHO Jijukirwa ruvuga ko rwiteje imbere nyuma yo guhugurwa n’uyu mushinga ukarwigisha kwizigamira kandi ukarutangira ingwate, bikaba bimaze kurugeza ku iterambere binyuze mu kwikorera imishinga ibyara inyungu.
Bamwe mu bibumbiye muri ayo matsinda barimo urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera, mu Mirenge ya Rilima, Ntarama, Nyamata na Mayange ikoreramo Umushinga AJPRODHO Jijukirwa bavuga ko mbere yo guhugurwa n’uyu mushinga batari bazi kwizigamira.
Uru rubyiruko rugira inama abataba mu matsinda nk’aya, ko bakwibumbira mu matsinda kuko atuma biteza imbere bitewe n’uko bafashwa kubona inguzanyo mu bigo by’imari badasabwe ingwate.
Rusangiza Andre, atuye mu Murenge wa Ntarama avuga ko uyu mushinga wamufashije kwiteza imbere kuko wamuhuje n’ibigo bw’imari bityo akabona uburyo bwo guhabwa inguzanyo imufasha gukora umushinga w’ubucuruzi.
Yagize ati: “Nkanjye natangiye nguza mu itsinda amafaranga ibihumbi 50 frw, AJPRODHO iratubwira ngo hari ubundi buryo umuntu yahuzwa na SACCO akaguza amafaranga agakomeza akiteza imbere. Nacuruzaga utuntu duke ariko bampuje na SACCO ndagenda naka 500,000rwf, niteza imbere nshinga butike.”
Immaculée Nyiramasengesho, ni umwe mu bagize itsinda ryitwa ‘Terimbere’ ryo mu Murenge wa Rilima rifashwa na AJPRODHO Jijukirwa. Aragira inama urubyiruko rutari rwajya mu matsinda ko narwo rukibumbira mu matsinda kuko uyu mushinga ufasha urubyiruko rudafite ingwate kubona inguzanyo mu bigo by’imari nka SACCO.
Ati: “Urubyiruko rero rutari rwakorana na AJPRODHO, icyo narubwira, narugira inama yo kujya mu matsinda bagakorana na AJPRODO, kuko ni byiza cyane; njyewe mu mwaka umwe mazemo nabonye hari icyo nimariye muri uwo mwaka bakomeje kumpugura. Ubu iri kudufasha kubona inguzanyo.”
Richard Kananga, Umuhuzabikorwa w’Umushinga (EL4Y) ufasha urubyiruko kwiteza imbere muri AJPRODHO Jijukirwa avuga ko bumvikanye n’Ikigega BDF bityo batangira ingwate urubyiruko rukabona inguzanyo nta mbogamizi.
Ati: “Twumvikanye na BDF. Muzi ko ibishingira 75%, ariko ugasanga urubyiruko ruravuga ruti twebwe na 25% nayo turayibura. Gukuraho iyo mbogamizi rero twafashe amafaranga tuyashyira muri za SACCO, turavuga tuti urubyiruko rwakoze umushinga bitazarubera imbogamizi ku kubura ingwate ya 25%, ahubwo bajye baza muri SACCO ya 25% ibabere ingwate.”
Mu gufashwa kwibumbira mu matsinda na AJPRODHO Jijukirwa, urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera runigishwa uburyo wahera ku mafaranga make ukiteza imbere aho gusesagura.
Guhabwa na BDF inguzanyo ya 75% ku mushinga wateguwe n’urubyiruko ukongeraho guhabwa inguzanyo ya 25% binyuze mu mushinga AJPRODHO, bivuze ko urubyiruko rwibumbiye muri aya matsinda rubona inguzanyo ingana na 100% nta ngwate rusabwe.







