MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Hagiye kuzura ibyumba by’amashuri 911

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
23/08/2020
Ibyumba by'amashuri bishya kuri GS Murama iherereye mu Murenge wa Muyumbu (Amafoto: JD Nsabimana)

Ibyumba by'amashuri bishya kuri GS Murama iherereye mu Murenge wa Muyumbu (Amafoto: JD Nsabimana)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko bwaribufite intego yo kubaka ibyumba by’amashuri 911, bimwe muri byo byamaze kuzura naho ibindi ngo bizaba byaramaze kuzura mu byumweru bibiri biri imbere.

Ibi byakozwe muri gahunda y’igihugu cyose igamije kugabanya ubucukike mu mashuri no korohereza abanyeshuri kwiga bisanzuye, ndetse no kugabanya ingendo bakora kugira ngo bagere aho bigira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Umutoni Jeanne yavuze ko muri aka karere bari bafite intego yo kubaka ibyumba 912 n’ubwiherero 1,295, bakaba barabyubatse mu byiciro bibiri.

Icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’ibyumba 98, ngo byashojwe ijana ku ijana.

Ati: “Icyiciro rero kindi turimo kubaka turacyari ku kigereranyo cya 40 ku ijana, kuko hari ahandi tugeze mu gusakara, n’ahandi tukiri munsi y’amadirishya. Ubwo rero turatekereza ko dufatanyije n’abaturage n’abayobozi twese ibyo byumva tuzabirangiza mu byumweru bibiri.”

Umutoni Jeanne, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije ushinzwe Imibereho y’Abaturage

Visi Meya Umutoni avuga ko muri gahunda yitwa Tujyanemo, abaturage batanga ubufatanye bwabo bitewe n’ubushobozi bwabo.

Ati: “Hari ahatiwe moteri y’umuriro, ni abaturage baba bazifite, tukigurira mazutu, yewe hari n’utiza imodoka kugira ngo tuzane ibikoresho bimwe na bimwe nk’umucanga n’amabuye, twe tukabigura tukigurira na lisansi. Twarafatanyije rero… Ndumva nafata uyu mwanya nkashimira abaturage bose b’aka karere.”

Abaturage barerera ku bigo bitandukanye byabonye ibyumva bishya bavuga ko abana babo bazabasha kwiga bisanzuye bakanabasha gukurikiranwa neza kubera nta mubyigano uzaba ukiri mu ishuri.

Ibyumba bishya kuri GS Muyumbu B

Ati: “Kubera ko babaga ari benshi mu ishuri ntabwo babitagaho uko bikwiye, ntako umwarimu yabaga atagize pe, gusa ntabwo yabaga aribugere kuri umwe ku wundi.”

Muhawenimana w’imyaka 37 yacikirije amashuri mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ahamya ko hari amahirwe mu kwiga abana bagomba gufashwa n’ababyeyi mu kubyaza umusaruro.

Ati: “Iyo nza gukomeza nkazamuka ubu mba ndi ahandi hatari aha, mba ntitwa umukotezi [w’amatafari] nitwa umutntu ukomeye.”

Kuri GS Murambi hubatswe ibyumba icyenda.

Avuga ku kibazo cy’ubucukike, Habiyaremye Etienne, ufite umwana wiga mu wa mbere n’uwiga mu kabiri we yagize ati: “Hari igihe umwana wanjye wiga muwa mbere yaje mubaza ibyo yize uwo munsi arangije ambwira ko ibyinshi atigeze abibona kubera atarebaga imbere.”

Uwitwa Mukarwego Immaculee urerera muri GS Muyumbu B mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Ntebe, muri Muyumbu yavuze ko ubucukike mu mashuri bwari buhangayikishije, nk’umuntu uturiye ikigo akaba yarabibonye.

Ati: “Narabibonye ku bana biga hano, bacukitse, bamwe bicara hasi, abandi batira n’intebe kugira ngo abana bakunde bakwirwemo, tubona birabangamye. Ariko bazanye kwagura amashuri tubona ni byiza.”

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Murambi rifite abanyeshuri 1,103 mu mashuri abanza, na 266 mu yisumbuye riherereye mu Murenge wa Muhazi, Nkerabigwi Laurent, ayobora ikigo cyahawe ibyumba bishya icyenda ari ko ngo byari bikenewe cyane.

Ati: “Murabizi ko twaridufite ikibazo cy’ubucukike mu mashuri yacu, taridufite abana bagera ku 1,294 mu byumba 16 gusa. Rero kuba dufite amahirwe tukaba tubonye ibindi byumba icyenda byiyongereyeho ni byiza kuri twe, ni byiza ku gihugu , ni byiza ku karere, kuko abana bazabasha kwiga.”

Nkerabigwi avuga ko nk’ishuri ryabaga ririmo abanyeshuri 86 mu mashuri abanza byagoraga abana kwicarao kwicara urumva harimo ikibazo, naho ryisumbuye ho bari ku kigereranyo cy’abanyeshuri 66 mu ishuri.

Uyu muyobozi w’ishuri arongera ati: “Muri make aya mashuri amaze kuzura bizadufasha abana kwiga ku kigererarnyo cyemewe ku rwego rw’isi; ubundi turateganya ko ishuri rigomba kubamo abana batarenze 45.”

Mu gihe bizaba ngombwa amashuri atangira icyorezo cya Covid-19 kitaracika burundu, Nkerabigwi avuga ko ahicaraga batatu ku ntebe hazajya hicara babiri mu rwego rwo gushyiramo intera hagati y’abanyeshuri ngo batanduzanya.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Hagaragaye umurambo w’umwana w’umukobwa wishwe urw’agashinyaguro

Kayonza: DASSO yatawe muri yombi nyuma yo kwakira ruswa y'ibihumbi 25 Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU