MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Gitifu yirukanwe mu kazi nyuma yo gufatirwa mu kabari

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
22/05/2021

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntebe gaherereye mu Murenge wa Muhazi, Kayihura Eric, yirukanwe mu kazi nyuma yo gufatirwa mu kabari yasinze yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mujyi wa Rwamagana ubwo uyu muyobozi yasangwaga mu kabari yasinze agatabwa muri yombi n’itsinda basangiraga.

Amakuru yizewe agera kuri MUHAZIYACU avuga ko Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano zakoze umukwabo mu tubari tubiri two muri uyu mujyi hafatirwamo abantu benshi bajyanwa kuri Polisi. Ngo hari n’akabari izi nzego zagiyemo abahasanzwe bashaka kubarwanya.

Uwahaye amakuru MUHAZIYACU yavuze ko Gitifu Kayihura yasanzwe yasinze maze umuyobozi w’Akarere n’abashinzwe umutekano batumaho impapuro zimwandikisha ibaruwa y’ubwegure bwe.

Yavuze ko kimwe mu byatumye yirukanwa ari uko ngo atari inshuro ya mbere uyu muyobozi afatirwa mu kabari yasinze ngo akaba yari yarihanangirijwe.

Abandi bafatanwe na we ngo baciwe amande barekurwa mugitondo nk’uko umunyamakuru wa MUHAZIYACU wageze kuri Polisi yasanze bari guhabwa inyemezabwishyu mbere y’uko barekurwa.

MUHAZIYACU yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ariko inshuro zose yahamagawe ndetse n’ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyigeze agira icyo asubiza.

MUHAZIYACU irakomeza gukurikirana iyi nkuru.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka RwamaganaCOVIDRwamagana

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abakora umwuga w’uburaya barasabwa kuboneza urubyaro

Kayonza: Abakora umwuga w’uburaya barasabwa kuboneza urubyaro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU