Abaturage bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Musha giherereye mu Karere ka Rwamagana barinubira guhabwa serivisi zitari nziza no kutitabwaho n’abaganga mu gihe bagiye kwihivuriza, ubuyobozi bukavuga ko biterwa n’abaganga bake bafite.
Bamwe mu baganiriye na muhaziyacu.rw barimo cyane cyane abagore baba bagiyeyo gukingiza abana baragaragaza ko hakwiye kugira igikorwa ngo serivisi zihatangirwa zihinduke kuko bimaze kuba umuco ko iyo ugiye gushaka serivisi kuri iki kigo uhatinda cyane.
Umwe yagize ati “ Nageze aha nka saa tatu mfite umwana w’iminsi icumi nari nje kumukingiza, nta kintu abaganga baratubwira serivisi za hano tukazinenga ko zigenda gahoro kuko nk’ubu urebye igihe naziye mfite n’uruhinja twakabaye twitabwaho hakiri kare; ariko ubu saa sita zimaze kugera bataratwitaho.”
Undi yagize ati “ Nageze hano saa moya mfite umwana ufite amezi ane naje ntiteguye ko ndi butinde mvuga ngo ndataha ntekere abandi bana bagiye ku ishuri, none amasaha ansanze hano ntarataha, urumva abana barava ku ishuri babwirirwe. Bakwiye gushaka uko bongera abaganga kuko umwe udukorera bituma hari n’abataha saa cyenda kandi bahageze kare cyane.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Musha Kayumba Brave avuga ko iyo umubyeyi akihagera babanza gupima umwana ibiro, uburebure, ikizigira cyo ku kuboko, kumwuzuriza amafishi n’ibindi, ibi byose ngo bikorwa n’umuganga umwe ari na we ubakingirira abana.
Ati “ Ni byo hari uba yahageze saa moya, ariko iyo tugeze mu kazi saa moya tubanza gukora inama uwakoze nijoro akatubwira uko bimeze, saa mbiri zuzuye tuba dutangiye akazi, urumva iyo saha avuga yahagereye ntabwo tuba tuboneka. Kuva saa mbiri duhita dutangira gupima ibiro no kubuzuriza amafishi hagakurikiraho kubashyira mu bitabo no kureba buri umwe icyo akingiza ubundi saa tanu tuba dusoje; nubwo biba bikorwa n’umuganga umwe.”
Kayumba akomeza avuga ko nibura kuri iki Kigo Nderabuzima kigomba guha serivisi abaturage ibihumbi 26 nyamara bafite abaforomo icumi barimo batatu batajya bahahurira barimo uba yaraye izamu, undi uba uri burirare n’undi uba uri mu kiruhuko.
Ati “ Bivuze ngo dusigarana abaforomo barindwi kandi dufite iki kigo Nderabuzima na Post de Sante ebyiri, ba bandi barindwi nkoresha uko nshoboye buri post de santé hajyayo umuganga buri munsi, nkasigarana abaforomo batanu kandi dufite serivisi zikora buri munsi zirimo abakingiza abana, kuboneza urubyaro, abagore bipimisha inda, hakazaho no gusuzuma abaje kwivuza ndetse naho babyariza; aho hose haba hakeneye umuganga buri munsi ugasanga umuganga arakora wenyine akaruha.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Rwamagana Rukundo Leo Pierre yabwiye muhaziyacu.rw ko ikibazo cy’abaganga bake babizi ko gihari, gusa ngo hari n’ababyuririraho ntibasobanurire abaturage serivisi bagiye kubaha n’umwanya ziri butware, bigatuma umuturage waje azi ko ari buhite ataha ahamara amasaha menshi.
Yavuze ko nyuma yuko inama njyanama y’Akarere izemeza ingengo y’imari ivuguruye izakoreshwa, bazahita bareba ahari icyuho bakongeramo abandi baganga.
Mu Karere ka Rwamagana habarurwa ibigo Nderabuzima 15, ikigo Nderabuzima cya Musha kivugwaho gutanga serivisi mbi kikaba kivurizwaho abaturage ibihumbi 26.







Mwiriwe,ndi umuturage hano I musha,iyo witegereje ikibazo kiri hariya kuri centre De santé ya Musha si service mbi ahubwo ni abakozi bake, hari igihe uhagera wareba ukuntu umuganga uhari akubitiriza hirya no hino akenshi anirukanka bikakubabaza cyane ko uba ubona ntacyo wamwunganira mu kazi afite. Noneho ubonye muganga nimugoroba atashye ukuntu aba ananiwe utangira kugira impungenge ko nabo bacye ejk cga ejobundi bazabura kubera imvune bahura nazo bikaba byatuma akazi bakareka.Gusa birabavuna cyane,natwe dukeneye service bikatugora kubyakira. Ababishinzwe batabare nibura poste de santé zihahwe abakozi bazo, abariyo bagaruke kuri cs! Murakoze!