Abaturage n’abayobozi bo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bemeza ko muri aka gace bugarijwe n’ikibazo cy’abana bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro bahimbwe izina ry’ inkoko.
Inkoko ni izina ryahawe abana bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya gasegereti mu buryo butemewe. Ngo abo bana bajya mu birombe nyuma y’uko abacukuzi nyiri izina bavuyemo, bakajya gushaka amabuye yasigaye hejuru, bakabikora basa nk’abaraha nk’uko inkoko zibigenza.
Hari abaturage bemeza ko hari abana boherezwayo n’ababyeyi babo, abananiranye n’abataye ishuri bahitamo kujya kwibera ‘Inkoko’. Ngo harimo kandi abana biga bajya muri ako kazi mu mpera z’icyumweru cyangwa se bakajyayo mu gihe batize nk’igihe umwana yize igitondo, ikigoroba akajya mu birombe gushaka amabuye.
Naho abana bataye ishuri bo bajyamo mu masaha ya nimugoroba ndetse ngo hari n’abararamo.
Hari ubuhamya bw’ababyeyi b’abo bana n’abaturanyi babo bemeza ko iki kibazo gihari kandi kibabangamiye kuko abo bana bari hagati y’imyaka 12 na 15.
Umunyamakuru wa muhaziyacu.rw wageze aho iki kibazo kibanze mu Mudugudu wa Seka, Akagari ka Nkondo ahari umuturage wemeza ko azi abana batanu bari muri abo biswe ‘Inkoko’, yanaganiye n’umwe mu babyeyi bafite abo bana uvuga ko umwana we yamunaniye.
Gasangwa Isidore avuga ko umwana we yinjiye mu byo gushaka amabuye y’agaciro mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. N’ikiniga cyinshi yagize ati “Uyu mwana nifuza ko hari ikigo gifata abana cyadufasha kikamutwara njye n’ikiguzi byasaba nagitanga, ubu yabaye umujura nyuma yo kuba Inkoko kandi ntabwo bamufunga kuko imyaka afite ntimwemerera gufungirwa ibyaha nk’ibyo.”
Mukobwajana Clarisse wo mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Kinihira we afite umwana w’imyaka 14 ariko afite impungege ko umwana we azaba umujura kuko abana benshi.
Yakomeje agira ati “Umwana yarananiye yibera mu nkoko, ikibazo cyanjye nakigejeje ku buyobozi bw’umudugudu, ntako ntagize umwana ntanyumva we ashaka kwikorera ibyo yishakiye, kugeza ubu umwana ishuri yararyanze, ndifuza ko ubuyobozi bwafata uyu mwana bukagenda bukamugorora.”

Barinda Joseph Umuhuzabikorwa w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Rwinkwavu ari na bo bafite uburenganzirwa bwo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe mu birombe byo muri ako gace, ahakana ko hari abana bajya muri ibyo birombe.
Yagize ati “Twe nta mwana n’umwe tuzi uri muri ibyo birombe byacu, dufite abacunga umutekano bahacunga, nta mwana n’umwe ujyamo ndabihamya.”
Icyakora, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwinkwavu bwemeza ko iki kibazo bukizi ndetse ngo bahora bahangana n’abo bana biswe ‘Inkoko’ umunsi kuwundi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho y’abaturage Harerimana Jean Damascene na we ahamya ko iki kibazo bakizi.
Yagize ati “Ntabwo ari ukuvuga ko bahoraho, hagira igihe bakagaragara batagiye ku ishuri bakajya muri ayo mabuye y’agaciro mu birombe, ariko iyo byamenyekanye habaho gahunda zo kubashakisha bagasubizwa mu mashuri”
Mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe ubukangurambaga bwihariye bwiswe ‘Turengere umwana’, bugamije guhangana, gukemura no gukumira ibibazo byose bibangamiye uburenganzira bw’umwana.
Binyuze muri ubwo bukangurambaga abayobozi basabwa gufatanya n’abaturage mu gukemura ibibazo nk’ibi bigaragaramo abana bakora mu buryo butemewe mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.






