MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Babiri batawe muri yombi bashaka gutanga ruswa y’ibihumbi 400 Frw

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
12/05/2022

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga Ibizamini by’impushya zo gutwara Ibinyabiziga, ryafatiye abagabo babiri mu Karere ka Rwamagana bashaka gutanga ruswa y’ibihumbi 400 Frw ku ba Polisi.

Mu bafashwe harimo umukandida ku kizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu cyiciro cya ‘B’ n’umwarimu wigisha gutwara ibinyabiziga, bakurikiranyweho kugerageza guha ruswa abapolisi y’ibihumbi 400 Frw.

Aba bagabo barimo umunyeshuri w’imyaka 39 n’umwarimu we ufite 36 batawe muri yombi, ku wa Gatatu, tariki ya 11 Gicurasi 2022 nkuko tubikesha urubuga rwa Polisi.

Bagerageje gutanga ruswa nyuma y’aho umunyeshuri yari amaze gutsindwa hanyuma we na mwarimu we bakegera abapolisi babiri babakoreshaga ikizamini bashaka kubaha amafaranga ya ruswa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uwari umaze gutsindwa ikizamini yigiriye inama yo gushaka gutanga ruswa.

Yasobanuye ko umunyeshuri yatsinzwe ageze ku kizamini cyo kuzenguruka (Circulation) ariko akaba yari yarijejwe n’umwarimu wamwigishaga ko natsindwa azamufasha kumuhuza n’umupolisi akamufasha gutsinda.

Yakomeje ati “Umugambi bari bafite ntiwaje kubahira kuko bafashe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 bashaka kuyaha abapolisi babiri bari bamukoresheje ikizamini ngo bamugumishe ku rutonde rw’abatsinze na bo babimenyesha ababakuriye niko guhita batabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana yakomeje anenga abagifite imyitwarire nk’iyo mu gihe uwakoze neza ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga asabwa gusa kwishyura amafaranga ibihumbi 50 Frw kugira ngo abashe kurubona.

Yagize ati “Abifuza gutwara ibinyabiziga basabwa kwiyandikisha ubundi bagahabwa itariki yo gukora ikizamini kandi mu gihe utsinzwe ntibiba birangiye, uba ugifite amahirwe yo kuzongera ukiyandikisha. Iyo ni yo nzira nziza tubasaba kunyuramo mu rwego rwo kwirinda gufungwa ukamara imyaka myinshi muri gereza. Gutekereza ko bizaguhira cyangwa bikakorohera guha abapolisi amafaranga ya ruswa ugira ngo bagufashe gukora ibinyuranyije n’amategeko, menya ko ari zo nshingano zabo zo kugenzura ko yubahirizwa bityo banza utekereze ko ari nabo bazagufata bakagushyikiriza ubutabera.”

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza ku byo bakurikiranyweho.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa muri iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivisi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abaturage 1000 bishyuriwe Mituweli mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abaforomo/kazi

Bugesera: Abaturage 1000 bishyuriwe Mituweli mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abaforomo/kazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU