Mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kugabanya imyuka ijya mu kirere, mu Karere ka Rwamagana hari umushinga witeguye gutanga imbabura ibihumbi 45 za rondereza zizahabwa abaturage ku buntu bagasabwa kuzikoresha neza no kuzifata neza.
Abaturage bazaherwaho ni abatishoboye nk’uko byemezwa na Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana,
Yakomeje agira ati: “Isi yose ihangayikishijwe n’ibicanwa ndetse n’imyotsi yoherezwa mu kirere, uyu mushinga uje gusubiza icyo kibazo kuko niba hari aho bakoreshaga inkwi 10 tukaba tuzakoresha enye cyangwa eshanu tuzaba dukemuye ikibazo kinini cyane.”
Meya Mbonyumuvunyi akomeza avuga ko ikoreshwa rya rondereza rizakemura ikibazo cy’ibicanwa byabonekaga bigoranye.
Avuga kandi ko hazabaho kubungabunga ubuzima bw’abaturage, kuko iyo bacana inkwi nyinshi bibagiraho ingaruka ku buzima bwabo, “gutema ibiti hashakwa ibicanwa nabyo ni ukwangiza ibidukikije.”
Umwizerwa Prosper ni we uhagarariye uyu mushinga uzatanga rondereza uzashyirwa mu bikorwa na BB Energy, SP na Quality engineering, yemeza ko uyu mushinga urengera ibidukikije ariko ukazatanga akazi ku rubyiruko,
Yagize ati: “Ni byiza ko abaturage babonye ibicanwa, ariko bakeneye n’ikintu binjiza uko umishinga ukoze ni uko aba mbere bazawungukiramo ari urubyiruko rw’abakorerabushake, bazahabwa akazi kabahemba buri munsi ku buryo bwa nyakabyizi hari n’abandi bazahabwa akazi gahoraho muri buri murenge aba bazaba bafite amasezerano ahoraho y’imyaka itatu.”
Uruhare rw’abaturage muri iyi gahunda yo kubaha imbabura ni ukuzifata neza no kuzikoresha nk’uko byasobanuwe na Umwizerwa, avuga ko iki ari igikorwa bazafatanyamo n’ubuyobozi bw’Akarere kandi nabo bakaba baje gufatanya n’Akarere muri uru rugamba rwo kurengera ibidukikije.
Izi mbabura zije zisanga izindi ibihumbi 15 nazo zizatangwa na Redo muri iyi gahunda yo kurengera ibidukikije.







