MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abarokokeye Muhazi ntibazibagirwa ubugome bw’Interahamwe zatojwe na Gatete

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
07/04/2024

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Muhazi bavuga ko ibihe nk’ibi byo kwibuka batajya bibagirwa ubugome bwinshi bwatojwe Interahamwe za Murambi zikagera ubwo ziza kwica n’Abanyamuhazi.

Ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuri uyu wa 07 Mata, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Muhazi hatangiwe ubuhamya bwagarutse ku bugome bw’Interahamwe zari iza Burugumesitiri Gatete wigeze kuyobora Komini Murambi ikaba ihana imbibi na Muhazi aho batandukanywa n’ikiyaga cya Muhazi.

Jenoside yakorewe abatutsi muri iki gice yagize ubukana cyane kuko uyu murenge ukikijwe n’ikiyaga cya Muhazi bituma ntaho guhungira abahigwaga bari kubona, hakiyongeraho ko kandi iki gice gihana imbibi na Murambi yayoborwaga na Gatete wahamijwe n’urukiko rwa Arusha icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi, aho ngo Gatete yari yaratoje Interahamwe ubwicanyi n’urwango rukabije rw’abatutsi nk’uko na we yari arubafitiye.

Ubuhamya bwatanzwe na Mukantaganzwa Asterie wahizwe we n’umuryango we akaza kujugunywa muri Muhazi ari kumwe n’abantu batandatu bo mu muryango we akarokoka wenyine,

Yakomeje agira ati: “Ubwo bandohaga mu mazi umwana wanjye umwe yarankurikiye kuko nari ngeze mu mazi hagati ariko Interahamwe za Gatete zamuteye amabuye ari mu mazi apfa ndeba.”

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 benshi bo muri iki gice n’ahandi hahegereye nka za Kayonza bemeza ko iyo hataba ubugome bwatojwe Interahamwe za Gatete Jenoside itari kugira ubukana nk’ubwo yagize.

Umwe muri bo yagize ati: “Gatete yangaga abatutsi no kumva aho baba, urwo rwango yarutoje Interahamwe ze ku buryo zumvaga nta mututsi cyangwa usa na we ukwiye kubaho”.

Amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Muhazi agaragaza ko hari abandi bari bayobozi bayishishikarije abaturage dore ko imibiri ishyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Muhazi ari iy’abatutsi b’ahahoze ari segiteri Kabare, Kitazigurwa, na Murambi byari muri komini Muhazi ndetse na Segiteri Ntsinda na Nyarusange byari muri komini ya Rutonde.

Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 uwari Perefe wa Kibungo Rudakubana Anaclet yakoranye bya hafi n’abari ba Burugumesitiri b’izo komini zombi, muri icyo gihe uwayoboraga Muhazi yari Nkurunziza Jean Baptiste yari amaze igihe arwaye imirimo ye igakorwa n’umwe mu bari bakonseye bamusimburaga, uyu yitwaga Ntabandama Claver wafashije cyane gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, aba kandi biyongeraho abari abasirikare, abapolisi n’izindi nzego zitandukanye.

Perezidante wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana Musabyeyezu Dative yashimye uruhare rwa Leta y’Ubumwe mu kubaka u Rwanda cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi

Yagize ati: “Muri iki twibuka ku nshuro ya 30 duhora dushima leta yacu y’ubumwe bw’Abanyarwanda, dushima imbaraga zashyizwe mu kugarurira icyizere cy’ubuzima abarokotse Jenoside no kongera kubaha icyizere cyo kubaho no kubaha icyanga cy’ubuzima, leta yacu yarwanye urugamba rwo kutwubaka irurwana amahanga aturebera.”

Yasobanuye kandi uko guhabwa umwanya wo kwibuka ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi byabafashije kwiyubaka, yagize ati: “Iyi myaka 30 tumaze twibuka abacu mu bikorwa byose dukora byo kwibuka abacu no kubasubiza agaciro twagiye tubonamo imbaraga n’amasomo bidusigira mu kubaka igihugu cyacu tuva ahabi tugana aheza mu kurwanya ikibi tugisimbuza icyiza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne yashimye ko uyu munsi witabiriwe cyane n’urubyiruko kuko wabaye umwanya wo kurusobanurira neza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Muhazi.

Yakomeje agira ati: “Mu buhamya bwose butangwa bujya gusoza bakagira bati ni uko Inkotanyi ziraza, iyi ni interuro ikomeye ivuga kubohorwa kw’Igihugu, ivuga guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, ivuga gutangira urugendo rwo kubaka Igihugu.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Muhazi rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri 9,025 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Nyirahabimana Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba
Musabyeyezu Dative, Perezidante wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana


Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: #kwibuka30Akarere ka Rwamagana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare : Abarokotse Jenoside barishimira ko ababo bashyinguye ahantu habahesha icyubahiro

Nyagatare : Abarokotse Jenoside barishimira ko ababo bashyinguye ahantu habahesha icyubahiro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU