Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Nyagatare barishimira ko imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside kuri ubu bashyinguye mu cyubahiro ku rwibutso rwa Nyagatare ahantu bavuga ko hatekanye kandi habahaye agaciro bakwiye.
Ibi babigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Mata 2024 ubwo kuri uru rwibutso hatangirizwaga icyunamo cy’iminsi irindwi na gahunda y’iminsi 100 bigamije kuzirikana Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Urwibutso rwa Nyagatare rwatashywe ku mugaragaro mu mwaka ushize rukaba rwaruzuye rutwaye miliyari 1,1 Frw. Ruherereye mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare, kugeza ubu rushyinguyemo imibiri 93 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko iyo babonye bamwe mu bavandimwe babo bishwe muri Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwiza bibomora ibikomere bakabasha kwibagirwa ibyabaye bakiteza imbere.
Muhizi Alex yagize ati”Aha haruhukiye Papa n’umudamu wa Data wacu,
bakibica babataye mu musarane rero biradushimisha iyo tubonye bari ahantu nk’aha hari umutekano mbere aho bari bashyinguye wajyaga kumva ukumva bishe nk’injangwe bayihajugunye cyangwa se bakandikaho amagambo mabi ariko ubu ntawaza ngo abikore ku rwibutso rwiza nk’uru.”
Vuguziga Announciate we yavuze ko se wabo ubu ashyinguye mu rwibutso rwa Nyagatare rumeze neza bitandukanye n’aho yari ashyinguye mbere.
Yakomeje avuga ko mbere bari baramushyinguye mu rugo ariko kuko hari ahantu hatizewe ngo yaje kuzanwa ku rwibutso none ngo arishimira ko hizewe hafite umutekano akaba yifuza ko hakongerwa imbaraga kuri uru rwibutso ngo n’amateka ataramenyekanye amenyekane.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare Bimenyimana Jean de Dieu yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimira ko bafite urwibutso rwiza.
Ati” Turashima ko dufite urwibutso rwiza abacu baruhukiyemo, icyo nicyo cya mbere kuko kiduhoza amarira dufite bigatuma tunezerwa. Mbere bari bashyinguwe mu Rwibutso rwa Rwentanga mu byukuri rutari rwujuje ibisabwa kuko imva zajyagamo amazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe hari byinshi bamaze kugeraho harimo n’urwibutso rushya batashye umwaka ushize.
Ubuyobozi bw’Akarere burashishikariza abaturage batuye aka Karere n’abanyarwanda muri rusange gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakababa hafi, bakabahumuriza ndetse bakanirinda imvugo zikomeretsa.







