MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abarimu biyemeje kurengera ireme ry’uburezi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
17/09/2022

Abarimu bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko bagiye gukoresha imbaraga zabo zose bakazamura ireme ry’uburezi ryakemangwa na bamwe mu bigo bya leta, Ubuyobozi buvuga ko ikizagaragaza ko ireme ry’uburezi ryazamutse ari imitsindishirize.

Kuri uyu wa 15 Nzeli ku kibuga cya Polisi i Rwamagana niho habereye inteko rusange y’uburezi, yahuriyemo abarimu bose bo mu karere ka Rwamagana, ubuyobozi bw’Akarere iyi nama kandi yanitabiriwe, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), umuyobozi mukuru wa Mwarimu Sacco n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahuriye n’uburezi mu karere ka Rwamagana.

Bamwe mu barimu baganiriye na MUHAZIYACU bemeza ko ubu batewe ishema n’umwuga bakora, ibi bakazabigaragaza bazamura ireme ry’Uburezi.

Nyirarenzaho Douce Alice wigisha ku kigo cya GS Rutonde yagize ati: “Wasangaga mu mashuri yigenga batsindisha cyane kuko mwarimu waho yabaga ahembwa neza na we bikamutera imbaraga zo gukora, niho wasangaga abarimu b’abahanga ariko natwe kuko leta yatuzamuriye umushahara twiteguye gukoresha imbaraga zacu zose tukazamura imitsindire, ubuyobozi iyo bushyizemo imbaraga, umwarimu nawe akazishyiramo umwana ntiyananirwa kumva.”

Munderere Aline na we ni umwe mu barimu bo mu karere ka Rwamagana, yemeza ko biteze byinshi nyuma y’uko umushahara wa mwarimu wongejwe, ndetse hakanozwa ibijyanye no kwishyura amafaranga y’ishuri,

Yagize ati: “Ibyo leta imaze gukora ni byinshi, ubu ba bana bose bari barataye ishuri bagiye kurigarukamo biradusaba imbaraga nyinshi, turashaka kwereka leta yacu ko ibyo yadukoreye natwe kubizirikana.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana asobanura uruhare rwa leta mu kazamura ireme ry’uburezi,

Yagize ati: “Muri gahunda ya leta yo kuzamura ireme ry’uburezi ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi leta y’u Rwanda irimo irakora byinshi kugira ngo mwarimu yongererwe ubushobozi abone ibikoresho akeneye bya ngombwa byose kugira ngo abashe kwigisha neza.”

Ku tariki ya 01 Kanama Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rigaragaza ingano y’umushahara wongerewe ku barimu. Abarimu bo muri ‘Primaire’ bafite impamyabumenyi ya A2 bari basanzwe bahembwa 57,782 Frw ku kwezi, umushahara wabo uba 107,849 ni ukuvuga ko bongereweho 88% angana na 50,549 Frw.

Abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye bafite impamyabumenyi ya A1 na A0 nyuma yo kongererwa 40% ku mushahara wabo, abafite A1 bari basanzwe bahembwa 137, 290 Frw yabaye 192,206 ku kwezi kuko umushahara wabo wiyongereyeho 40% angana na 54,916 Frw.

Abafite A0 bari basanzwe bahembwa 175,487 Frw bagiye kujya bahembwa 245,682 Frw ku kwezi kuko bongereweho 40% angana 70,195 Frw, ibi kandi byiyongeraho ibyumba by’amashuri byubatswe hirya no hino mu gihugu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Rwamagana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru
Amakuru

RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru

12/11/2026
Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026
Amakuru

Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026

12/11/2026
Nyagatare: Urwego rwa DASSO rwungutse abakozi bashya 20
Amakuru

Nyagatare: Urwego rwa DASSO rwungutse abakozi bashya 20

12/11/2026
Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%
Amakuru

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%

12/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Abaturage bafitiye icyizere abakandida bitoreye bazavamo abunzi

Iburasirazuba: Abaturage bafitiye icyizere abakandida bitoreye bazavamo abunzi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU