Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana burasaba abakozi bose bo muri serivisi z’ubuzima bari muri aka karere kwegera abaturage bakabaha serivisi nziza mu rwego rwo kurushaho kwita ku buzima no kubaka icyizere mu baturage.
Ni ubutumwa butangwa mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nzeri mu karere ka Rwamagana hakorewe urugendoshuri rwarimo abaturutse mu turere 10, aritwo: Nyamagabe, Nyagatare, Rubavu, Huye, Ngororero, Nyabihu, Nyaruguru, Nyanza, Ruhango na Musanze, bari baje kwigira ku mikorere n’imitangire ya serivisi mu buvuzi mu Karere ka Rwamagana.
Bimwe mu byagiye bigaragazwa muri uru rugendo harimo intambwe yatewe na bimwe mu bigo Nderabuzima mu micungire y’umutungo wabyo n’imiyoborere inoze ituma ababagana bahabwa serivisi nziza kandi yihuse.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza Umutoni Jeanne yavuze ko abari muri serivisi z’ubuzima basabwa kurushaho kwegera kwegera abaturage.
Yagize ati: “Murabizi ku bitaro no mu bigo nderabuzima ntabwo ari ibintu byoroshye, akenshi umuntu utabonye icyo yifuza, yumva ko ari serivisi mbi yahawe tugiye kubegera kurushaho kugira ngo byibura ibyo dukora niba n’abandi baza kubyigiraho, abaturage bacu babibone kurushaho.”
Umutoni yakomeje agira ati: “Ndasaba abaturage gukomeza guha icyizere ibigo Nderabuzima kuko niryo shingiro ry’ubuzima, abari mu nzego na serivisi bijyanye n’ubuzima twese tugomba kwegera abaturage kuko amagara araseseka ntayorwa.”
Gahongayire Chantal, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rubona, kimwe mu byasuwe kuko ari intangarugero muri Rwamagana, yavuze ko icyo bashyize ku isonga ari serivisi nziza zihabwa ababagana,
Ati: “Kwakira umuturage ni kimwe no kumuha serivisi nziza ni ikindi, aho niho twashyize imbaraga.”

Usibye Abanyarwamagana, abari bitabiriye uru rugendoshuri nabo biyemeje kujya kunoza imikorere yabo ariko bashingiye ku gutanga serivisi nziza kwa muganga, nk’uko byemezwa na Kankesha Annonciata, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Ni urugendo rwo kwigiranaho, hari bamwe bakora neza abandi bagakora neza, tukibaza ngo ese kuki hano bishoboka hariya ntibikunde kandi ubushobozi ni bumwe, ubumenyi barabufite, ubu ibyo bahabwa babihabwa ku rwego rumwe, ariko noneho ugasanga hari uwishakamo ibisubizo kurusha bagenzi be, tugomba guhuriza hamwe kuko uwo tuvura ni umuturage, udusanga ni umuturage aho yaba aturutse hose ariko tukamuha serivisi nziza.”
Mu Karere ka Rwamagana habarizwa ibitaro by’intara bya Rwamagana, ibigo nderabuzima 15, amavuriro yigenga 13 n’amavuriro y’ingoboka (Health posts) 33.
Mu gushyira mu bikorwa ibikorwa bigamije kurengera ubuzima bw’abaturage, Akarere ka Rwamagana kakaba gafatanya n’abafatanyabikorwa 16.









