Mu Murenge wa Kigabiro, abantu 20 bavuga ko basengera indwara zigakira batawe muri yombi bari gusengera hamwe mu rugo rw’umuntu mu Kagari ka Cyanya.
Ibi byabaye ku mugoroba w’ejo tariki ya 8 Gicurasi 2020, mu Mudugudu wa Kabuye. Amakuru agera kuri MUHAZIYACU avuga ko abo bantu basengeraga umuntu urwaye, kuko ngo basanzwe basengera indwara zigakira.
Ubwo abayobozi b’inzego z’ibanze bajyaga kubafata, ngo abo basengaga babanje kubarwanya bigera aho hitabazwa inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro Hanyurwimfura Egide aganira na MUHAZIYACU yemeje aya amakuru.
Yagize ati: “Ni byo bafashwe, bajyanywe mu kigo ngororamuco (Transit center), bafashwe ejo nyuma ya saa sita. Bavuze ko ngo basengeraga umuntu ariko uburyo babikoragamo nyine ntabwo bwemewe n’amategeko cyane cyane mu buryo bwo kwirinda Koronavirusi. Turabashishikariza kutazongera kandi na bo bemeye ko ari amakosa.”
Gitifu Hanyurwimfura yongeyeho ati: “Bari bari mu rugo rw’umuntu, ngo harimo umuntu urwaye bavuga ko bari kumusengera, bavugaga ko basengera indwara ngo zigakira.”
Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaje ko umuntu wa mbere yagaragayeho ubwandu bwa Koronavirusi i Kigali, Leta yahise ishyiraho amabwiriza abuza abantu guhurira ahantu hamwe n’insengero zirafunga mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya cyo, ndetse n’amabwiriza aherutse gutangazwa tariki 30 Gicurasi agaragaza ko insengero zikomeza gufunga.
CIP Hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko muri ibi bihe by’icyorezo cya Koranavirusi ngo ari ubwa mbere muri iyi ntara habonetse abatubahiriza ambwiriza yo kwirinda iki cyorezo, muri ubu buryo bwo gusengera hamwe mu ngo z’abantu.






