Abaturage babarirwa mu 3,700 bakuze bo mu Karere ka Rwamagana bigishijwe gusoma, kwandika no kubara, bemeza ko amasomo bahawe yabafashije kwiteza imbere. Ubuyobozi kubabagira inama zirimo no kwitinyuka muri aya matora agiye kuza nabo bazayagiramo uruhare, mu gutorerwa imyanya itandukanye mu nzego z’ibanze.
Abigishijwe gusoma, kubara no kwandika hirya no hino mu Karere ka Rwamagana ni 3,707 bavuye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri.
Muri aya mahuriro yabo niho hashyizwe imbaraga, intego rusange yari ni ukubakira umugore ubushobozi binyuze mu kumuha ubushobozi bw’ibanze mu bijyanye gusoma, kwandika no kubara.
Ubwo bushobozi abonye bukamugeza ku mahirwe yo kujya mu rugamba rw’iterambere nk’abandi, kugira ubuzima bwiza hamwe, no kugira uburenganzira bwo gutanga uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ndetse akaba yagira uburenganzira bwo kujya mu nzego zifata ibyemezo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umutoni Jeanne, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushimira abakuze bigishijwe gusoma, kwandika no kubara, yagarutse ku ruhare rwabo mu iterambere,
Agira ati: “Ntabwo Igihugu gishobora gutera imbere kidafite umuryango uteye imbere, umuryango na wo ntiwatera imbere tudafite ababyeyi beza bize bakunda umuryango, akarere kagizwe n’imiryango, ni yo mpamvu dushyigikira ibyo mwize n’ibyo mugiye gukora.”
Umutoni yakomeje agira ati: “Ayo mashuri yanyu ntimuyapfushe ubusa, mwakora ibintu byinshi mujye mu bucuruzi, mujye mu nzego zose, muyobore imidugudu, aho hose turahabashaka mujye mu nzego zifata ibyemezo, dore ejo bundi hari amatora, turabashaka ko muzayitabira namwe mwiyamamaze, mutorwe kuko murashoboye.”
Bamwe mu bigishijwe gusoma, kubara no kwandika bahamya ko amasomo bahawe yabafashije, muri bo harimo Uwizeyimana Sandrine uvuga ko nyuma yo kwigishwa yahisemo kwiga umwuga wo kudoda, mu gihe ataramenya gusoma no kwandika yahoranaga ipfunwe,
Yagize ati: “Maze kumenya gusoma no kwandika nahisemo kujya kwiga imashini yo kudoda kuko ni ibintu nashakaga kuva nkiri muto, ubu narabimenye nzi gukata umwenda nkapima nkawudoda, kandi binyinjiriza amafaranga.”
Hari undi mugore witwa Nyirashyirambere Gaudence watanze ubuhamya ko yiganye n’umugabo we, ati: “Twahingiraga abantu amafaranga tubonye tukayajyana muri Care (Amatsinda yo kwizigama no kugurizanya) twacuruzaga n’ibitoki tukabyikorera, nyuma kumenya kwandika, kubara no gusoma twaje kuguza, tugura igare mfatanya n’umugabo wanjye nkajya musunika tubijyanye ku isoko, ubu dufite inka, ihene,n’inkoko, ubu twiteje imbere.”
Ibi bikorwa byo kwigisha abakuze mu Karere ka Rwamagana byakozwe ku nkunga y’Umuryango Care International Rwanda ibicishije mu muryango ugamije iterambere ry’abaturage DUHAMIC-ADRI.
Umuyobozi wa DUHAMIC- ADRI ni Benineza Innocent yashimye aba baturage bemeye kwitabira kwiga gusoma, kwandika no kubara, ati: “Turashima Politiki y’Igihugu cyacu ishyira imbere cyane kwiga, ubumenyi ni yo soko y’ubukire, kuko byagaragaye ko kuri iyi si ibihugu bikize cyane si ibifite amabuye y’agaciro, burya ibihugu bikize cyane ni ibyashoye mu bumenyi; ni yo mpamvu twashoye mu gusoma, kubara no kwandika.”
Uyu mushinga wo kwigisha abakuze gusoma kwandika no kubara uterwa inkunga na Care, uri mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Rwamagana; higishijwe abaturage barenga ibihumbi 10 mu gihe cy’amezi 12.









