Abagore bacururiza mu isoko rito rya Cyiri, mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana barataka ko Icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ubucuruzi bwabo bikabateza ubukene kuko abaguzi bari bafite biganjemo ba mukerarugendo batakibabona.
Ubucuruzi aba bagore bakora bwiganjemo ubw’ imboga n’imbuto muri iri isoko rito rya kijyambere rya Cyiri riri hafi y’umuhanda wa nyabagendwa Kigali-Rwamagana.
Icyo abenshi bahurizaho ni uko Covid-19 yatumye batakaza bamwe mu baguzi by’ingenzi batumaga ubucuruzi bwabo bugenda, kandi ngo byabadindije muri byinshi birimo imibereho n’ imyigire mibi ku bana babo, bagasaba inzego zitandukanye kubafasha mu kuzahura ubucuruzi bwabo.
Umwe muribo yagize ati: “Mbere twararanguraga umuntu agacuruza, tukagurirwa n’abaguzi biganjemo cyane ba mukerarugendo abenshi basura ahantu nyaburanga mu Ntara y’Iburasirazuba yaba muri Pariki y’Akagera, ku Rusumo n’ahandi, ariko kuva Covid-19 yaza byarangiye ba bakiriya tutakibabona, noneho cyagihe bari barafunze intara bwo byarazambye cyane kuko twarababuze pe, ku buryo n’ubu hari ubwo mbura amafaranga yo kwishyurira umwana ndetse n’imirire yarahindutse; ubushobozi ni buke.”
Mugenzi we na we ati: “Bishobotse Leta yadufasha pe, ikatwubakira ubushobozi tukazamuka tugasubira kuri gahunda. Nkanjye nari ntuze abana barindwi nkabagaburira, nkabarihira ishuri kandi nkoresheje amafaranga nkuye muri ubu bucuruzi ntihagire icyo babura, ariko kuva Covid-19 yaza ubu no kubatunga ntabwo byoroshye; kuko mu gihe mbere nacuruzaga n’ibitoki 20 nkabimara, ubu hari n’igihe ibitoki bitatu ntabicuruza.”
Uwamahoro Jovia, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko aba bagore bagirwa inama zirimo gukora indi mishinga yoroheje no kugana ibigo by’imari byashyizweho bitanga inguzanyo z’igihe kirekire.
Yagize ati: “Abashobora kuba babona bitagenda neza kubera ko abaguzi babaguriraga batakibabona bashobora guhindura, mu gihe dutegereje ko iki cyorezo gishobora kugabanuka cyangwa kikanavaho burundu bakaba bagiye mu bikorwa bindi nk’iby’ubuhinzi,… ariko ikindi tubabwira ni uko bakwishyira hamwe bagakora imishinga iciriritse bakagana ibigega nka BDF, aho hose hari amahirwe afasha kugira ngo uyu mugore arusheho gutera imbere, ye gusubira inyuma.”
Hashize igihe kirenga umwaka Icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda, kandi cyagiye gihungabanya ubukungu mu byiciro binyuranye kubera ko habayeho impinduka mu mikorere y’ibikorwa byinshi birimo n’ubucuruzi, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenda ashyirwaho mu kucyirinda.
Mu bindi aba bagore b’i Munyiginya bagaragaza nk’imbogamizi muri ibi bihe bya Covid -19 harimo imisoro ikiri hejuru mu gihe abakiriya bagabanyutse; bityo ngo n’amafaranga make babonye agashirira mu kuyishyura; iyo batararanyije ngo hajyemo n’amande.







