General Major Mubarakh Muganga wari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, ari mu basirikare bakuru bazamuwe mu ntera bakanahabwa inshingano nshya na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba mukuru w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda –RDF.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kamena 2021, rigaragaza ko Perezida Kagame yazamuye mu ntera General Major Mubarakh Muganga ahabwa ipeti rya Lieutenant General n’inshingano nshya zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka,


Lieutenant General Jean Jacques Mupenzi yahawe inshingano nshya zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere,

Naho, General Major Emmanuel Bayingana ahabwa inshingano zo kuba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo (MINADEF).
Lieutenant General Mubarakh Muganga asimbuye Lieutenant General Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, mu gihe uyu na we yasimbuye General Major Emanuel Bayingana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINADEF.






