Bamwe mu bantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rwamagana bemeza ko ufite ubumuga ashoboye kandi atari uwo kwirirwa araritse amaboko asabiriza.
Kuri uyu wa 03 Ukuboza mu murenge wa Nyakariro niho habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana.
Muri ibi birori hatangiwe ubuhamya bw’uburyo bamwe mu bafite ubumuga bakataje mu iterambere, banongera kwikoma bagenzi babo bagenda basabiriza bitwaje ko bamugaye nyamara kuba ufite ufite ubumuga bidasobanuye ko udashoboye.
Mbarushimana Saidi ni umwe mu bafite ubumuga wemeza ko ubufasha yahawe na leta bwamufashije kwiteza imbere ndetse akaba yaratangiye kwikorera imirimo mito kandi imwinjiriza amafaranga,
Yakomeje agira ati: “Mbabazwa cyane no kubona umuntu ufite ubumuga agenda asabiriza nk’aho kuba waramugaye bisobanuye ko ntacyo ushoboye, ntabwo twanze ko abantu bagirira abandi impuhwe ariko ufite ubumuga wese yumve ko akwiye gufashwa kwifasha, njye nafashijwe na leta impa inka none mubo nkamira harimo na bagenzi banjye badafite ubumuga”.
Uwanyirigira Devota ni umuyobozi wa Koperative y’abantu bafite ubumuga yemeza ko ibikorwa byabo bisobanura neza icyo ufite ubumuga utishoboye akeneye,
yagize ati: “Kimwe n’abandi banyarwanda hari abafite ubumuga batishoboye bakeneye ubwo bufasha, abo bakeneye gusindagizwa kugira ngo nabo batere imbere, imwe muri iyo nzira twe twarayitangiye ubu twamaze korozanya ingurube izindi 14 ziri mu kiraro twiyubakiye kandi cyiza”.
Uhagarariye abantu bafite ubumuga mu nama njyanama y’Akarere ka Rwamagana yemeza ko hari byinshi bimaze kugerwaho baha ubushobozi abafite ubumuga kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere ryabo n’iry’ Igihugu.
Mu Karere ka Rwamagana muri uyu mwaka hari urubyiruko 25 rw’abantu bafite ubumuga bagishwa imyuga kandi iyi myuga bakayigira hafi y’aho batuye,
Mu bikorwa by’ubukungu abafite ubumuga bafite amatsinda 72 yo kubitsa no kugurizanya, kuri ubu bageze kuri miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda, aya matsinda agizwe n’abantu 1992 bo mu mirenge 7 muri 14 igize Akarere ka Rwamagana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yagarutse ku bushobozi bufitwe n’abantu bafite ubumuga
Yakomeje agira ati: “Tugiye gufatanya n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo ziriya mpano n’ubushobozi abafite ubumuga bafite bujye ahagaragara, abafite ubumuga ntimuzisuzugure na rimwe kuko tuzi ko mushoboye”.
Mu Karere ka Rwamagana mu mibare iheruka habarurwaga abafite ubumuga 3,397 muri bo 802 ni abana.







