MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rayon Sports bigoranye yatsinze Etoile de l’est, abafana bijujutira imisifurire

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
17/02/2024

Rayon Sports yatsinze Etoile de L’est igitego 1-0 mu mukino wa 21 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru, wabaye ku wa Gatandatu, tariki 17 Gashyantare kuri stade ya Ngoma.

Ikipe ya Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino abantu bashidikanya ku gutsinda kwayo kubera abakinnyi itagifite barimo Hertier Luvumbu Nzinga, Rwatubyaye Abdul n’abandi

Etoile de L’est nayo idahagaze neza yakiraga uyu mukino kuri stade yayo y’Akarere ka Ngoma icyizere cyo gutsinda ari cyinshi mu bayobozi bayo n’abafana.

Igice cya mbere cyatangiye amakipe yombi akina neza ariko ukabona ko Etoile ishaka intsinzi cyane byanatumye kapiteni wa Rayon, Mugisha François ahabwa ikarita ku munota wa 19′ ubwo yakiniraga nabi Sunday Inemist wari ugiye gutsinda.

Uko iminota yakomezaga, Rayon Sports yabonye uburyo bwa mbere bw’igitego ku mupira Paul Gomez yateye uca hanze y’izamu. Igice cya mbere kirangira zombi zinganya 0-0.

Igice cya kabiri Rayon Sports yagarukanye impinduka aho yakomeje guhusha ibitego byabazwe byanatumye Umutoza mushya wa Rayon Sports, Umufaransa, Julien Mette asimbuza abakinnyi ashyiramo abarimo, Muhire Kevin, Youssef Rharb, Charles Bbaale na Mitima Isaac.

Izi mpinduka zagize icyo zihindura nyuma y’uko Etoile de L’est yari yabagoye maze ku munota wa 89′ Muhire Kevin wanabagoye ashyiramo igitego cyatumye umukino urangira Rayon Sports itsinze 1-0 Etoile de L’est.

Nyuma y’umukino MUHAZIYACU yegereye Umutoza w’Umufaransa wa Rayon Sports, Julien Mette,

Agira ati: “Byagenze neza kuko twari dukeneye amanota atatu, turi mu rugendo turizera ko tuzatwara iyi shampiyona gusa turacyakeneye amanota. Umukino w’uyu munsi wari ukomeye cyane wari umukino udasanzwe ariko impamvu abakinnyi benshi bari bananiwe.”

Yakomeje agira ati: ” Niyo mpamvu nakinishije abakinnyi batigeze bakina mu mikino yahise, dukeneye guhinduranya abakinnyi bamwe baravunitse, abandi bafite umunaniro ku mubiri no mu bitekerezo, bakoze ibyo ntabatekerezagaho kubera ko nabahaye igihe gihagije bagombaga kubikora neza.”

Mette yavuze ko umukino ukurikira uzaba ku wa 2 kuri stade ya Pele mu gikombe cy’amahoro bagomba kuwutsinda n’ibitego 2-0 kugira ngo bakomeza ndetse ko imyitozo igiye gukomeza nyuma y’umunsi umwe w’ikiruhuko nubwo ngo bigoye kubera imikino myinshi.

Yashimiye abafana bashyigikiye ikipe ya Rayon Sports kuko ngo ubwo yari mu gihugu cya Kongo hari amakipe meza ariko nta bafana, abasaba gukomeza kubafasha baba hafi kubera umunaniro abakinnyi bafite.

Abafana ba Etoile de l’est ntibishimiye imisifurire

Uzwi nka Wadendinyosi Etoile de L’est ati: “Ntacyo nashinja umutoza ahubwo ndarasa ku musifuzi, ni gute umusifuzi wo ku ruhande amanika ko habaye ikosa maze uwo hagati akemeza igitego, ibyari byo byose ni bintu bibereye mu maso yanyu mwese mwarebaga. Turifuza intsinzi ariko ntitwayigeraho dufite umusifuzi udukasa kuriya, ntabwo ari Rayon Sports intsinze nsinzwe n’umusifuzi.”

Mungarakarama Jean Claude, uturuka mu kagari ka Karama, Umurenge wa Kazo, ati: “Etoile yabijemo neza ahubwo izikurikiyeho tugiye kuzibamba ariko n’umusifuzi hajemo akantu aradukasa.”

Mu yindi mikino y’umunsi wa 21 yabaye, Sunrise FC yanyagiwe na Mukura VS ibitego 4-2, Gasogi United itsinda 1-0 Gorilla FC naho Musanze FC na Etincelles FC zaguye miswi 1-1.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 42, mu gihe ikipe ya mbere ari APR FC n’amanota 45 ariko ikaba itarakina umukino w’umunsi wa 21 uzayihuza na Bugesera ku wa 18 Gashyantare 2024.

Etoile de l’est yo iri ku mwanya wa nyuma mu makipe ari mu cyiciro cya mbere.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Ingengo y’imari y’uyu mwaka yiyongereyeho arenga miliyari 2 Frw

Nyagatare: Ingengo y’imari y’uyu mwaka yiyongereyeho arenga miliyari 2 Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU