Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Kirehe ku kuntu badafata neza imihanda baba barubakiwe, cyane cyane imiferege y’amazi iba yarasibamye bitewe n’itaka ryinshi yagiye asangamo.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2020 mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Kirehe. Muri uru ruzinduko yasuye Ikigo Mbonezamikurire cya Cyambwe, aha abana amata ndetse anatera ibiti by’imbuto ahubatswe umudugudu w’ikitegererezo wa Cyambwe watujwemo imiryango 143 yari ituye ku butaka bwagizwe ubwo guhingwaho.
Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente yavuze uburyo ibikorwa remezo birimo imihanda iba yarakozwe na Leta yasanze mu miferege yayo huzuyemo itaka yibaza aho abayobozi barimo Gitifu w’Akagari baba bari kuburyo batafatanya n’abaturage gukuramo iryo taka umuhanda ntiwangirike.
Yagize ati: “Muyobozi w’Umurenge ntabwo mukora imihanda, imihanda yanyu imiferege yarasibamye; nageze aho ndahagarara. Leta yabakoreye umuhanda kuburyo utsindagiye, urareba imiferege ugasanga irimo amabuye akoze neza ariko ugasanga yuzuyemo itaka ntabwo murikuramo, ikindi hamezeho ibyatsi, umuhanda wose twajemo ntabwo imiferege ikoze.”
Yakomeje agira ati: “Nahoze nibaza, ‘ba Gitifu b’utugari umunsi ku munsi bakora iki niba Gitifu ashobora guca mu muhanda umuferege wasibye ntabibone, ubwo aba yabonye iki?’”
Yasabye abayobozi batandukanye kwita ku gusibura imiferege y’imihanda yose yasibye kuko bidakozwe byakwangiza iyi mihanda kandi Leta iba yarayitanzeho amafaranga menshi.
Mu Karere ka Kirehe imihanda ihari y’urusekabuye mu Karere kose irareshya n’ibirometero birenga 300, hakiyongeraho umuhanda wa kaburimbo Rusumo kugeza aho aka Karere kagabanira n’Akarere ka Ngoma kirometero 39. Bafite kandi ibirometero 96 by’imihanda y’urusekabuye bivugwa ko ikeneye gusanwa mu buryo bwihuse.





