Mu Karere ka Ngoma haracyari ikibazo cy’aho amakamyo manini aparika, cyane cyane ayambuka umupaka wa Rusumo cyangwa akoresha imihanda ihuza Iburasirazuba n’Amajyepfo y’u Rwanda; ibituma hari ubwo aparika ahatarabigenewe ku nkengero z’imihanda.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yavuze ko bahoze bafite igitekerezo cyo kubaka parikingi y’amakamyo hafi y’umujyi, mu kibanza kiri hafi y’ishuri rya ASPEK, ahahoze gare y’agateganyo.
Gusa uyu mushinga ntiwigeze ukomeza kuko basanze ikibanza ari icya Kiliziya Gatolika, na yo yari ifite gahunda yo kuhakorera ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga.
Mu kiganiro MUHAZIYACU yagiranye na Banamwana, yagize ati: “Hari icyari cyaratekerejwe cyo kubaka Parikingi y’amakamyo hafi y’umujyi, ahari ishuri rya ASPEK, ahahoze hakorera gare by’agateganyo igihe indi gare yubakwaga. Twaje gusanga ikibanza ari icya Kiliziya Gatolika, dusanga na yo ihafitiye umushinga wo kuhashyira ishuri ryigisha imodoka.”
Nyuma yo kubura icyo kibanza, ubuyobozi bwaje kubona andi mahirwe mu Murenge wa Kazo, aho hari umuturage wagaragaje ubushake bwo gushora imari muri uwo mushinga, nubwo kugeza ubu bitarakorwa; nk’uko Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yakomeje abisobanura, ati: “Gusa twarebye ahari andi mahirwe yaboneka, tuza kubona mu Murenge wa Kazo umuturage wifuza gukora uwo mushinga. Kandi ibyo ni byo tuba twifuza kuko ntabwo imishinga yose ikwiye gukorwa n’ingengo y’imari ya Leta.”
Ubuyobozi buvuga ko ubufatanye na ba rwiyemezamirimo ari bwo buryo bushobora gufasha uyu mushinga gushyirwa mu bikorwa, kandi ko kuwushyira mu bikorwa ari kimwe mu bizagezwa ku bayobozi bazabasimbura muri manda ikurikira.
Iki kibazo cy’aho amakamyo aparika kirushaho kugaragara kubera ubwiyongere bw’urujya n’uruza rw’amakamyo muri Ngoma, by’umwihariko nyuma yo kubakwa umuhanda wa Ngoma-Ramiro ufite uburebure bwa kilometero 52.8.
Uyu muhanda worohereza amakamyo atwaye ibicuruzwa bivuye ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania anyuze ku mupaka wa Rusumo gukomeza mu bice bitandukanye by’Igihugu, atabanje kunyura mu Mujyi wa Kigali.
Kugeza ubu, amakamyo manini akenera parikingi yabugenewe mu Burasirazuba ashobora gukoresha ahantu nka Kadasumbwa mu Karere ka Rwamagana, mu gihe andi aparika mu nkengero za Kigali.






