Abayobozi b’utugari dutatu n’abayobozi bashinzwe imibereho myiza mu tugari tubiri mu Murenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo bafunzwe muri iki cyumweru bakekwaho kunyereza amafaranga ya Leta yagenewe kubaka inzu z’abatishoboye.
Ba gitifu b’utugari twa Nyabicwamba, Gatsibo na Nyagahanga bafashwe kuwa gatatu w’iki cyumweru, naho ba “Sedo” bo mu tugari twa Manishya na Mugera bafatwa kuwa gatanu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Manzi Theogene, yabwiye muhaziyacu.rw ko aba bayobozi bajyaga bahembeshereza abafundi n’abayede ba baringa bakora kuri izi nzu zubakirwa abatishoboye.
Manzi yongeraho ko bakekwaho kandi guhembeshereza abantu imibyizi myinshi, igihe cyo kubahemba cyagera bakayatwara.
Yagize ati: “Amakosa yabo ni amwe, wenda uwakoze amakosa bwa mbere afite ukuntu yunguye abandi igitekerezo, ko yavumbuye aho arira amafaranga.”
Visi Meya Manzi yasobanuye ko kumenya iki kibazo byatewe n’uko abaturage bari bamaze iminsi bageza ku buyobozi ikibazo cyo kwishyurwa amafaranga make ugereranyije n’ayo bakoreye. Ati: “Mu by’ukuri abatanze amakuru ni abaturage.”
Aba bayobozi batanu bakekwaho ukunyereza umutungo bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Mugera i Gituza.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, Akarere ka Gatsibo kari gafite gahunda yo kubaka inzu 448 zigenewe abatishoboye, icyiciro cya mbere kikaba cyari kigizwe n’inzu 227 zatashywe muri Mutarama, icya kabiri kigizwe n’inzu 221 kikaba nacyo ngo cyegereje umusozo.







birakwiye ko bagomba kubazwa ibyarubanda baba bahawe ntibabigeze neza aho bakabigejeje!