Ikipe ya Sunrise FC yongeye itsinda Rayon Sports ibitego bibiri ku busa mu mukino Herve Rugwiro yahushijemo penaliti.
Wari umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho ikipe ya Rayon Sports yari yahize kwihimura kuri Sunrise yari yarayitsinze igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza.
Umukino watangiye Rayon Sports iri hejuru cyane ndetse ubona ko ishaka igitego mu minota ya mbere ariko ntibyayikundira, ku munota wa 15 ikipe ya Sunrise yakoze contre attaque ku mupira wazamukanywe na Babuwa Samson awuterera Kavatiri nawe ahita awuhereza Niyibizi Vedaste wahise aboneza mu rushundura.
Rayon Sports yahise yongera yotsa igitutu cyane kugeza ku munota wa 19 ubwo Drissa Dagnogo yageraga imbere y’izamu agakorerwa ikosa na Ayubu Ibrahim Ciiza, umusifuzi ahita atanga penaliti.
Penaliti yatewe na Rugwiro Herve ariko umuzamu wa Sunrise Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolin awohereza muri koruneri. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ikiri hejuru cyane mu kwataka, byanaviriyemo ikarita y’umuhondo Ayubu Ibrahim.
Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sport ifite imbaraga nyinshi ndetse Wanji Pius ahita abona ikarita y’umuhondo, Sugira Erneste asimbura Sekamana Maxime, Sunrise nayo isimbuza Niyibizi Vedaste hinjiramo Ndatimana Robert, umupira wakomeje amakipe yombi akinira mu kibuga hagati kugeza ku munota wa 70 ubwo Babuwa Samson yacengaga abinyuma ba Rayon Sports agatera umupira Kimenyi Yves akawufata nabi ukinjira mu rushundura.
Iminota 90 yarangiye bikiri ibitego bibiri ku busa bituma Sunrise isubira Rayon Sports kuko no mu mukino ubanza yari yayitsinze igitego kimwe ku busa.
Mu yindi mikino yabaye Marines FC yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1, As Muhanga itsindwa na APR FC 2-0, Musanze FC na Espoir FC zanganyije 1-1
Kuwa Gatandatu Heroes yatsinzwe na Police FC ibitego 3-1, Bugesera FC itsinda Etincelles 3-1, Gasogi United itsindwa na Mukura VS igitego kimwe ku busa naho Gicumbi FC itsindwa na Kiyovu Sport ibitego 3-1






