Shampiyona zitandukanye zari zakomeje muri iki cyumweru, amakipe atandukanye yitwaye neza andi yitwara nabi. Ni icyumweru gisize nko mu mupira w’amaguru amenshi mu makipe y’Iburasirazuba asigiye akanyamuneza nka Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l’Est.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru
Ku wa Gatandatu shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ( Rwanda Premier League) yari yakomeje amakipe atatu akomoka mu Ntara y’Iburasirazuba abiri yitwaye neza indi imwe yitwara nabi.
Bugesera FC yasanze Etincelles iwayo iyitsindirayo ibitego 3-1 bituma umutoza Bekeni utoza Etincelles ahita yegura ku mirimo ye kuko avuga ko bamwikoreje ikipe bakanga kumufasha. Heroes FC yakiriye Police FC birangira itsinzwe ibitego 3-1. Umukino wari uw’umunsi ni Rayon Sports yongeraga kwakira Sunrise FC yari yarayitsinze mu mukino ubanza.
N’ubu ntabwo Rayon Sports yahiriwe kuko yakosowe na Sunrise FC ibitego bibiri ku busa, igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 15 gitsinzwe na Niyibizi Vedaste icya kabiri kijyamo ku munota wa 70 gitsinzwe na Samson Babua.
Icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru
Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru bo bakinaga umunsi wa cyenda mu itsinda A Kirehe FC yanyagiye Akagera FC ibitego 6-1 naho mu itsinda B Rwamagana City yanganyije na Rugende FC 2-2, Etoile de l’Est itsinda UR FC ibitego 2-1 naho Vision FC inyagira Nyagatare FC ibitego 5-0
Umupira w’amaguru abagore
Mu mupira w’amaguru mu bagore ikipe ya Bugesera WFC yanganyije ubusa ku busa na Freedom WFC
Mu cyiciro cya kabiri Gatsibo WFC yanganyije 1-1 na Ndabuc WFC, Kayonza WFC itsindwa na IPM WFC ibitego 3-1 naho Nasho WFC yatsinze Rugende wfc ibitego 2-1
Mu mukino w’amaboko wa Volleyball amakipe y’Iburasirazuba ntiyahiriwe kuko UTB yatsinze IPRC Ngoma amaseti 3-0 naho Gisagara igatsinda Kirehe volleyball club amaseti 3-2.






