Umutoza Muhire Hassan umenyerewe mu gutanga ubusesenguzi ku mikino y’umupira w’amaguru, kuri ubu uri gutoza ikipe ya Rugende FC, yamaze kugeza ikirego muri Ferwafa arega amakipe ya Rwamagana City na Bugesera FC amufitiye umwenda w’amafaranga y’u Rwanda 3,700,000.
Iki kirego yagitanze ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare asaba ubutabera ku kibazo cy’imyenda aya makipe abiri amufitiye.
Bugesera FC arayishyuza 1,600,000 Frw
Mu ibaruwa Muhaziyacu.rw ifitiye kopi yahaye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru Ferwafa, Muhire Hassan yishyuza ikipe ya Bugesera FC amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 600. Bayamugiyemo mu mezi atatu ya Mata kugeza muri Kamena 2019 aho yayitozaga nk’umutoza Mukuru buri kwezi ngo bari bumvikanye umushahara w’amafaranga y’u Rwanda 800,000.
Avugamo ati: “Ayo mafaranga nayahawe ukwezi kumwe kubanza, nyuma nkora amezi yose ntarongera guhembwa. Inshingano nyamukuru muri iyi kipe kwari ukubarinda kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ukurikije uko imibare yari ihagaze icyo gihe byarashobokaga. Iyo ntego narayihiguye ikipe nyigumisha mu cyiciro cya mbere.”
Akomeza avuga ko intego nyunganizi nibura kwari ukubafasha nibura kugera muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’Amahoro ariko ngo ibyo ntabwo yabigezeho kuko yaviriyemo muri kimwe cy’umunani cy’irangiza. Nyuma ngo amasezerano ageze ku musozo yatandukanye n’iyi kipe atishyuwe akomeza kwishyuza ubuyobozi bwanga kumwumva.
Rwamagana City arayishyuza 1,100,000 Frw
Ikipe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri Rwamagana City yakoreyemo kuva mu Ugushyingo 2018 kugeza muri Mata 2019 arayishyuza amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi 100. Aya mafaranga bakaba barayamugiyemo nyuma yuko yahembwaga ibihumbi 600 ku kwezi, ariko akihembera umutoza wungirije nuw’abanyezamu.
Muhire yagize ati “Ayo mafaranga nayahawe amezi abiri gusa abanza, nyuma tumara amezi ane yose tutarongera guhembwa, muri icyo gihe njye na Staff yanjye twakomeje kubahiriza akazi uko bigomba ndetse tunafite umusaruro mwiza mu kibuga.”
Akomeza avuga ko yaje gusezera akazi bitewe n’imvune yo kwishakamo amafaranga y’urugendo yakoraga buri munsi ataha i Kigali kandi akoresha imodoka ye bwite. Ngo nyuma yo gusezera yakomeje gukurikirana ubwishyu bwe agirana inama n’ubuyobozi none ngo hashize amezi icumi atarishyurwa.
Si ubwa mbere aya makipe aregwa kwambura abatoza kuko mu minsi mike ishize ikipe ya Bugesera FC yarezwe muri Ferwafa na Bisengimana Justin wavugaga ko bamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bakanamwirukana badaheruka kumuhemba.






