Abaturage basaga 50 bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka Laboratwari ku bigo by’Urwunge rw’Amashuri rwa Gahini mu Karere ka Kayonza, no mu Ishuri ryisumbuye rya SOPEMU Rukomo mu Karere ka Nyagatare bahangayikishijwe nuko bamaze imyaka isaga irindwi bishyuza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 20, bakoreye.
Izo Laboratwari bazubatse mu mwaka wa 2013, bakoreshwa na rwiyemezamirimo wazubakishaga bagaragaza ko yari yahawe isoko n’Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda-REB.
Bamwe mu bahawe akazi muri ibyo bikorwa by’ubwubatsi babwiye muhaziyacu.rw ko imirimo iri ku musozo muri 2013, rwiyemezamirimo wubakishaga yahise ajya mu mahanga ‘muri America’, agenda atabishyuye.
Kuva icyo gihe batangiye kugeza ikibazo cyabo mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi kugira ngo bishyurwe.
Mu mwaka wa 2017 Akarere ka Kayonza kakoze urutonde rw’amafaranga abaturage bishyuzaga REB kararwemeza n’umuyobozi w’Akarere ka Kayonza ateraho kashe rujyanwa muri REB, ibizeza kubishyura bitarenze ibyumweru bibiri ariko ntibyashoboka.
Kuba hashize imyaka irindwi aba baturage batari bishyurwa bagaragaza ko byabateje ubukene.
Sinaribonye Daniel wo mu Murenge wa Rukara, yagize ati: “Amafaranga nishyuza, kubera ko nakoranaga n’abana banjye, ni ibihumbi 200FRW. Baduteye ubukene, tukababazwa no kugira ngo twamburwe na REB kandi ari ikigo gishinzwe kurebera abana n’ababyeyi. Turifuza kwishyurwa Pe!”
Amafaranga abakozi bose bubatse izo Laboratwari ebyiri iyo ku Ishuri ryisumbuye rya SOPEMU Rukomo no ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gahini, bishyuza asaga 20,300,000FRW.
Nkusi Odilo, uberewemo umwenda w’ibihumbi bisaga 300frw yagize ati: “Muri 2013 bosi wacu yaragiye dusa n’abasigaye mu rungabangabo, ariko tumenya ko yahawe isoko na REB. REB na MINEDUC rero yagiye itubwira ngo izatwishyura bihera aho kugeza n’ubu turategereje ntabwo tuzi uko bizagenda, njyewe nishyuza amafaranga asaga ibihumbi 300FRW kuko nari mu bakozi bahagarariye abandi.”
Hari abahawe akazi babwiye muhaziyacu.rw ko basanga impamvu yo gutinda kwishyurwa, ari uko REB yaba yarishyuye rwiyemezamirimo itabanje kugenzura niba yaramaze kwishyura abakozi bubatse.
Dutegura iyi nkuru twagerageje kuvugana na Dr. Irenée Ndayambaje Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Uburezi –REB, mu buryo bw’ubutumwa bugufi atubwira ko iby’iki kibazo biri mu maboko y’ishami rishinzwe ibijyanye no kubaka amashuri muri Minisiteri y’Uburezi.
Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi, Uyobora ishami rishinzwe ibikorwa remezo by’amashuri Nsengiyumva Emmanuel yabwiye muhaziyacu.rw ko icyo kibazo kiri gukurikiranwa ngo gikemuke.
Yagize ati: “Habayeho koherezayo abanyamategeko ba MINEDUC n’aba REB ndetse n’abatekinisiye, ubu biri gukurikiranwa hagati ya MINEDUC na REB kugira harebwe uburyo bwiza abo baturage bakwishyurwamo byubahirije amategeko. Igihe icyo ari cyose byakemuka, bahita bishyurwa.”
Ibyo kuba hari abaturage bakeka ko impamvu yo gutinda kwishyurwa, ari uko REB yaba yarishyuye rwiyemezamirimo itabanje kugenzura niba yaramaze kwishyura abakozi bubatse byo, Nsengiyumva yirinze kugira byinshi abivugaho, ataramenya ukuri kwabo.





