MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Akarere ka Kayonza kabonye Meya mushya

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
08/12/2025

Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ukuboza,  Hategekimana Fred yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo naho Higiro Jules agirwa Umuyobozi wungirije w’agateganyo.

Ibi bibaye nyuma yo kwirukana komite nyobozi y’aka karere, nk’icyemezo cy’inama njyanama idasanzwe y’aka Karere yateranye kuri iki cyumweru tariki 07 Ukuboza, aho uwari Meya w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, n’aba Visi Meya bombi Munganyinka Hope wari ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Harelimana Jean Damascène wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage birukanwe kubera amakosa byasobanuwe ko ajyanye no kudahuza mu mikoranire no gutanga serivisi zitanoze ku baturage.

Aba bayobozi bashya bahise bashyirwaho nyuma y’umunsi umwe abandi birukanwe, bagiye kuyobora Akarere ka Kayonza by’agateganyo mu gihe hagitegurwa amatora yo gusimbura abirukanwe; mu gihe kiri imbere.

Hategekimana Fred wahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Kayonza yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, na ho mbere yari Umuyobozi ushinzwe imari mu Karere ka Kayonza.

Hategekimana Fred yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo
Higiro Jules wagize Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Kuyobora umuturage udashonje biroroha-Meya Gasana
Imiyoborere

Kuyobora umuturage udashonje biroroha-Meya Gasana

07/10/2026
Abahoze ari abayobozi n’abakozi mu Karere ka Ngoma barishyuza asaga miliyoni 14 Frw
Amakuru

Abahoze ari abayobozi n’abakozi mu Karere ka Ngoma barishyuza asaga miliyoni 14 Frw

05/10/2026
Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatererana abaturage bafite ibibazo
Politiki

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatererana abaturage bafite ibibazo

02/10/2026
Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwazamutseho 89% mu myaka 8
Ubukungu

Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwazamutseho 89% mu myaka 8

02/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Menya abayobozi barangije 2025 bayoboye uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba

Menya abayobozi barangije 2025 bayoboye uturere two mu Ntara y'Iburasirazuba

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU