Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda nyuma yo kurahirira kubayobora muri manda y’imyaka itanu iri mbere, yabashimiye icyizere bongeye kumugirira ngo yongere abayobore.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024 mu muhango wo kurahirira kuyobora u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro.
Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda avuga ibyo bagaragaje atari imibare gusa.
Yagize ati:” Ndagira ngo nshimire Abanyarwanda mwese kubwo kungirira icyizere, nishimiye kongera kubabera Umuyobozi ariwe Perezida muri iyi manda nshya dutangiye.”
Perezida Kagame kandi yashimiye Abanyarwanda uko bitwaye mu bikorwa byo kwamamaza.
Ati: “Ibihe byo kwamamaza n’amatora tuvuyemo, byatubereye twese Abanyarwanda igihe cy’ibyishimo ndetse bigaragaza ko twanyuzwe. Miliyoni z’Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kandi hafi ya bose baratoye.”
“Ntabwo ari imibare gusa ahubwo birenze ibyo twiboneye n’amaso n’ibyo twanyuzemo muri icyo gihe, ukuri kurivugira, Abanyarwanda twagaragaje ubumwe n’intego duhuriyeho yo kwigenera ahazaza hacu. Iki nicyo tumaze iyi myaka yose ishize duharanira.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatowe n’abaturage ku bwiganze bw’amajwi angana na 99,18% mu matora habaye tariki ya 14-15 Nyakanga 2024.
Ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame byitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma barenga 30, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abaturage basaga ibihumbi 45 bari bateraniye muri Stade Amahoro.







