MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke muri Congo

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
11/08/2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kurahira kwe ku kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu iri mbere, yavuze ko amahoro yo mu Karere ari ingenzi ku Rwanda ndetse ko ibihugu by’ibihangange bidakwiye gutegeka abandi uko babaho cyangwa se ngo bagoreke ukuri.

Kagame Paul, yagize ati: “Muri iyi myaka 30 ishize, Abanyarwanda twageze kuri byinshi birenze n’ibyo twatekerezaga ko bishoboka no ku bivuga mu magambo ntabwo bishoboka urebye aho twaturutse, amateka yacu mabi yakongeje muri buri wese, ikibatsi cy’icyizere no kudacogora no guharanira ubutabera duca akarengane. Uyu munsi abo nibo banyarwanda turi bo.”

Akomeza agira ati: “Muri uyu mwaka wa 2024, ibibazo n’amakimbirane biri mu
Karere kacu n’Isi muri rusange bikomeje gutera impagarara no kutizerana bituruka mu kudakemura ibibazo by’uburyarya no kudashyira mu gaciro, amahoro mu Karere turimo ahora ku isonga mu byo u Rwanda rushyira imbere ariko akomeje kubura cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo.”

“Amahoro ariko ntabwo yazanwa n’uturutse aho ariho hose nubwo yaba ari igihangange ntacyo byatanga uruhande rumwe rufite uruhare runini mu kugarura amahoro rutagize icyo rubikoraho, ibyo bitabayeho Abayobozi b’Ibihugu byo mu Karere bagerageje guhuza impande zombi ntabwo bagera kubyo basabwe.”

Perezida Kagame yashimiye Abaperezida barimo uw’Igihugu cya Angola n’uw’icya Kenya ku byo bakoze byose kandi bagikomeje gukora mu kugarura amahoro.

Yongeye ati: “Amahoro abaho ariko ntabwo yizana, tugomba twese kugira uruhare rwacu no gukora ibikwiye kugira ngo tuyabone kandi mu buryo burambye, gukora ibishoboka kugira ngo tubone amahoro ntabwo bikwiye kugaragara nk’aho hari icyo dusaba abandi, bikwiye kumvikana ko ari ngombwa ko ari ikibazo cy’uburenganzira bw’abantu kandi ntabwo amahoro nyayo yaboneka butubahirijwe.”

Yavuze ko ibihugu by’ibihangange bidakwiye gutegeka abandi uko babaho cyangwa se ngo bagoreke ukuri, ko ahubwo bikwiye kurwanya nubwo byaba biri ku gitutu kandi ko nta karengane bakemera aho kaba kabera hose.

Yongeyeho ko nk’abanyafurika barwanyije akarengane guhera cyera kandi ko nta masomo bakeneye y’uko bagomba kubikora.

Yasoje agira ati: “Icyangombwa kandi cy’ingenzi ni uko abaturage bacu babaho mu mutekano, bagira ubuzima bwiza kandi bubahesha agaciro, iri ni ihame kandi rikaba n’inshingano tutakwirengagiza nta n’undi wabidukorera.”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umwalimu SACCO ugiye gushyiraho inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi

Umwalimu SACCO ugiye gushyiraho inguzanyo z'ubuhinzi n'ubworozi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU