MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nzige: Ntibumva impamvu banyagirwa kandi hari isoko ryubakiye ridakorerwamo

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
04/05/2020

Abaturiye ahubatswe amakusanyirizo y’umusaruro w’ibitoki mu Murenge wa Nzige uherereye mu Karere ka Rwamagana, barifuza ko yagirwa amasoko asanzwe kuko nta bitoki bikigaragara bicururizwamo.

Mu mwaka wa 2014 Minisiteri y’Uhinzi n’Ubworozi ( Minagri) ibicishije mu mushinga LWH ( Land Husbandry, Water harvesting and Hillside irrigation) yubatse amakusanyirizo abiri y’umusaruro w’ibitoki yari agenewe kubicururizwamo mu Murenge wa Nzige mu tugari twa Murama na Kigarama.

Abaturage bavuga ko ayo makusanyirizo atigeze atanga umusaruro, aho bahuriza ku kuba hatarigeze hagezwa ibitoki ahubwo hahinduwe inzu zikorerwamo inama ubundi hakumishirizwamo ibigori mu gihe byeze.

Abaturage barifuza ko hahindurwa isoko

Abaturage baturiye rimwe muri aya makusanyirizo baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko nyuma yuko ibijyanye no guhurizamo umusaruro w’ibitoki bisa n’ibyanze bifuza ko hakwimurirwamo agasoko gato.

Muhayimana Devotha yagize ati “ Icyifuzo cyanjye kariya gasoko kabera mu gasantere numvaga kakimurirwamo hano, kuko abaturage bakarema baranyagirwa ariko bakimuriyemo hano byaba byiza kuko ni hagari kandi harisanzuye.”

Nyirarwango Veronise ukuriye aka gasoko kabera mu Mudugudu wa Gisenyi na we yagize: “Batwemereye bakahashyira umuriro byadufasha cyane kuko hano dukorera ntabwo hisanzuye, ikindi iyo imvura cyangwa izuba bije bitwangiriza ibicuruzwa rwose barebe uko babyigaho tuhimukire.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige, Karango Alphonse  avuga ko kwimuriramo agasoko gato gasanzwe kabera muri aka gasantere bidashoboka, ngo kuko hateganyijwe kubakwa isoko ryiza ry’Umurenge wose mu birometero bine uvuye muri iyi santere.

Yagize ati: “Iriya nyubako twayihinduye ubwanikiro, bajyaga bahasarurira ibitoki, none ubu bahasarurira ibigori kuko hariya nta bitoki bigihari, gahunda ni uguhunikiramo ibigori, abantu baje inaha kugura umusaruro bawusanga hariya; ntabwo rero twahahindura isoko.”

Yakomeje avuga ko abatuye  aka gace bakwiriye kwihanganira urugendo rw’ibirometero bine bakora bajya mu isantere kurema isoko rya Nzige, ngo ntabwo isoko riba buri gihe.

Yongeyeho ati:“Ibyinshi banacuruza muri kariya gasoko biri no muri za butike zabo, usanga ari agasoko karimo ibihaza inyanya n’utundi tuntu duke beza mu gishanga, ikindi hariya ni mu ngo ntabwo wahashyira isoko. Isoko ryiza rizubakwa i Nzige, hariya mu minsi mike dushobora kuhabakura, tubabwire bajye bahahira muri butike, nibakenera kujyana umusaruro wabo mu isoko bawuzane i Nzige.”

Amakusanyirizo y’umusaruro w’ibitoki yari yubatswe muri uyu Murenge abaturage barifuza ko yagirwa amasoko, ubuyobozi bukavuga ko azakomeza gukusanyirizwamo umusaruro w’ibigori (Ifoto:MUHAZIYACU)
Isoko rito riherereye mu Mudugudu wa Gisenyi abarikoreramo baravuga ko ari hato ndetse ngo n’iyo imvura cyangwa izuba bije bibangiriza ibicuruzwa (Ifoto:MUHAZIYACU)

 

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka RwamaganaUbucuruzi

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Ikiraro cya Kanyonyomba cyatwawe n’umwuzure

Bugesera: Ikiraro cya Kanyonyomba cyatwawe n’umwuzure

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU