MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyirabunani w’i Nyagihanga uba mu nzu yasenyutse igice kimwe agiye kubakirwa

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
29/04/2026

Nyirabunani Theresie w’imyaka 72 utuye mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Nyagitabire mu Murenge wa Nyagihanga avuga ko amaze igihe kingana n’umwaka aba mu nzu yasenyutse igice kimwe, aho avuga ko yasenyutse bitewe n’ikorwa ry’umuhanda werekeza ku biro by’Umurenge wa Nyagihanga kuva iyo nzu yagwa akaba ayibayemo yarabuze ubushobozi bwo kuyisana.

Nyirabunani Theresie aganira n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yavuze ko asaba ubufasha akaba yakubakirwa kuko afite impungenge ko iyi nzu abamo ishobora kumugwira.

Ati: “Icyo nsaba ubuyobozi ni uko banyubakira nkava mu nzu imeze gutya kuko iyo imvura iguye mu ijoro ngira ubwoba ko bishobora kuzamanukira bakaza kunkura munsi y’ibinonko nashizemo umwuka.”

Mu Murenge wa Nyagihanga haburwa inzu z’abatishoboye zigera kuri 58 zigomba gusanwa mu mwaka w’imihigo 2025-2026 n’izindi zigera kuri ebyiri zo kubakwa batangiriye hasi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagihanga buvuga ko ikibazo cy’uyu muturage Nyirabunani bukizi kandi ko ari ku rutonde rw’abatishoboye bazubakirwa,

Rwakana John ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagihanga, aragira ati: “Tumufite ku rutonde rw’abatishoboye bazubakirwa muri uyu mwaka w’imihigo wa 2025/2026 kuko ni umuhigo twiyemeje kandi tugomba kwesa, rero na we tuzamufasha kugira ngo na we abe mu nzu imuhesheje agaciro nk’Umunyarwanda ukwiye ibyiza.”

Muri rusange mu Karere ka Gatsibo inzu zigomba gusanirwa abatishoboye muri uyu mwaka w’imihigo wa 2025-2026 zigera kuri 970, muriyo hamaze gusanwa izigera kuri 137.

Izigomba kubakwa bihereye hasi ni inzu zigera kuri 43, izigera kuri 14 murizo zamaze kubakwa.

Ubwiherero bugomba kubakirwa imiryango itishoboye, bugera kuri 311, muribwo hamaze kubakwa ubugera 153, naho ubwiherero bugomba gusanwa bugera kuri 963 muri bwo ubugera kuri 378 bwamaze gusanwa.

Nyirabunani Theresie w’imyaka 72 usaba kubakirwa
Inzu Nyirabunani Theresie abamo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026
Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
JADF-Ngoma yihaye intego yo kwesa imihigo 100% mbere y’igihe

JADF-Ngoma yihaye intego yo kwesa imihigo 100% mbere y’igihe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU