MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyamata igiye guhabwa umwihariko mu bikorwaremezo nk’umujyi ugaragiye Kigali

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
19/11/2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako mu mushinga w’ibikorwa by’iterambere ry’imijyi (Urban Economic Development Initiative) bemeje umushinga w’ibikorwa binini bigiye gushorwamo asaga miliyari 9Frw, birimo kubaka imihanda ya kaburimbo, ikigo nderabuzima, agakiriro na gare ya Nyamata.

Iyi mishinga yemejwe nyuma y’aho itsinda rya LODA, Enabel, n’Akarere ka Bugesera muri uku kwezi k’Ugushyingo 2024 baherutse gusura bakanasuzuma ibikorwa biri mu mujyi wa Nyamata biri mu mishinga y’ingenzi izakorwa muri manda y’imyaka itanu hagamijwe guteza imbere imijyi igaragiye Kigali.

Umuyobozi wa Enabel Rwanda ushinzwe umushinga wo guteza imbere ubukungu bw’iterambere ry’imijyi, Mattias Piani, avuga ko uyu mushinga ugamije kubaka umujyi wa Nyamata ukagera ku rwego rwiza kandi buri muturage akawibonamo.

Ati: “Iki gikorwa cyo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye muri uyu mujyi wa Nyamata kigamije kugeza Akarere ka Bugesera ku ntego zako zo kuba Akarere kihariye kandi buri muturage wese yibonamo. Ni umushinga rero ugizwe no kubaka imihanda itandukanye ya kaburimbo, n’ibindi bikorwaremezo bituma umujyi uryohera ijisho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, asobanura ko ibi bikorwa bigamije guhindura umujyi wa Nyamata ukajyana n’icyerekezo cy’Akarere n’icy’ Igihugu muri rusange.

Ati: “Turashimira abafatanyabikorwa muri uyu mushinga wo kurushaho guteza imbere umujyi wacu ukarushaho kuba mwiza kuko uzaba ugizwe n’ibikorwaremezo igezweho. Tuzakomeza rero gukora neza no gukorera hamwe kugira ngo tugere ku musaruro mwiza muri uyu mushinga.”

Mu bikorwa biri muri gahunda y’uyu mushinga ugamije guteza imbere ubukungu bw’iterambere ry’umujyi wa Nyamata nk’umwe mu mijyi igaragiye Kigali, harimo kuzubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyamata gisanzwe gikorera mu nyubako zitajyanye n’igihe, dore ko iki kigo kigikoresha inyubako zubatwe mu mwaka wa 1949.

Hazubakwa kandi imihanda itandukanye yo mu mujyi wa Nyamata ndetse hanavugururwe gare ya Nyamata. Muri ibi bikorwa kandi hazatunganywa ubusitani bwo kuruhukiramo ku bantu batembera muri uyu mujyi, haba mu mujyi rwagati ndetse no hafi y’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera; nacyo kizaba gifite inyubako nshya kandi zigezweho.

Uyu mushinga kandi uzasiga agakiriro ka Nyamata kavuguruwe, aho kazongererwa ubushobozi mu bikorwaremezo ndetse n’ibikoresho bifasha abagakoreramo gutanga umusaruro.

Ibikorwa biri muri uyu mushinga byateganyirijwe ingengo y’imari ingana na miliyari zisaga icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (9,286,817,335 frw).

 


Ikigo cy’urubyiruko cya Nyamata kiri mu nyubako zizubakwa bundi bushya(Amafoto: Bashimiki R.)
Agakiriro ka Nyamata ni kamwe mu bikorwa bizitabwaho mu mushinga ugamije iterambere ry’umujyi wa Nyamata
Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko uyu mushinga wo kurimbisha umujyi wa Ntamata bizatuma Akarere karushaho kuganwa
Ikigo nderabuzima cya Nyamata cyakoreranga mu nyubako zo muri 1949 kizagabwa inyubako nshya muri uyu mushinga
Mattias Piani, Umuyobozi wa Enabel Rwanda ushinzwe umushinga wo guteza imbere ubukungu bw’iterambere ry’imijyi

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Ingo ibihumbi 25 zitagiraga amashanyarazi zigiye kuyabona

Kayonza: Ingo ibihumbi 25 zitagiraga amashanyarazi zigiye kuyabona

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU