Hagamijwe kurushaho guteza imbere uburezi, Abanyamigabane ba Bugesera Development Group bashinze ishuri rya Nyamata High School rifite n’ishami ry’amashuri abanza, bashimiye abana batsinze neza ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ku kigero cya 100%, ababyeyi basabwa kurushaho kugira ubufatanye n’iki kigo mu guteza imbere ireme ry’uburezi n’uburere bwiza ku bana bahiga.
Igikorwa cyo gushimira abana batsinze neza cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kanama 2026, kitabirwa n’ababyeyi barerera muri iryo shuri ndetse n’abagize Bugesera Development Group Ltd ifite ikigo cy’amashuri abanza cya EP Nyamata High School ndetse n’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Nyamata High School.
Umwe mu babyeyi barerera muri iki kigo, Uwamahoro Josiane avuga ko umusaruro mwiza w’abana babo bagize mu bizamini bya Leta bawukesha ubufatanye bw’abarezi n’ababyeyi mu guha uburere abana ndetse no kubakurikirana umunsi ku munsi.
Ati: “Gukurikirana umwana bakamenya impamvu ataje, yakerewe cyangwa uko ameze, ni umuco mwiza kuko kiriya kintu nacyo nabonye kizamura abana kandi n’umubyeyi agakanguka akongera kwita ku mwana akamenya imyigire ye umunsi ku wundi; icyo ndakibashimira cyane muri Primary ya Nyamata High school kuko nanjye cyaramfashije bituma umwana wanjye yiga neza akaba yaratsinze neza.”
Umuyobozi Mukuru wa ‘Bugesera Development Group Ltd’ Rutayisire Jackson, ashima ko intego bari bihaye yagenzweho mu mitsindire y’abana mu bizamini bya Leta.
Agira ati: “Twari twihaye intego y’uko umwana uzagira amanota ya nyuma, ntazajye munsi ya 85% kandi niko byagenze, uwagize menshi agira 97.4%. Rero murumva ko ari intambwe nziza cyane kandi itazasubira inyuma”
Rutayisire kandi yibukije abana bahawe ibihembo ndetse na barumuna babo bagiye mu mwaka wa Gatandatu ko bakwiye kugira umwete wo kwiga bakabyaza umusaruro amahirwe Igihugu gifite yo kutagira ivangura mu burezi n’ahandi.
Ati: “Mufite Igihugu cyiza gifata abana bose kimwe, harebwa igipimo cy’ubuhanga bw’umwana. Ibyo rero bikwiye kubatera ishyaka n’umwete wo gukora cyane kugira ngo mugere ku ntego.”
Yashimangiye kandi ko umuco wo guhemba abana bahize abandi ari ukubatoza gukora cyane.
Ati: “Guhemba abana, ni ukubatoza kutirara no kubaha impamba y’ibitekerezo bibubaka, bibashyigikira binabateza imbere kandi bibibutsa ko inshingano z’umwana ari ugukorana umwete kugira ngo ejo hazaza he hazabe heza.”
Mu bana barindwi bambere bahembwe ni Ndayambaje Bruno wagize amanota 97.4%, Teta Daniella wagize 97.2%, Irakoze Kelia wagize 97%, Munyeshyaka Dieudonne wagize 96.6%, Cyubahiro Bruno wagize 96.6%, Hirwa Sangwa Chrispin wagize 95.8%, na Cyomoro Nshogoza Alnord wagize 95%.
Ku rwego rw’Igihugu kandi, abanyeshuri batatu (3) bo mu Karere ka Bugesera bahembwe muri barindwi bahize abandi mu bizamini bisoza amashuri abanza.











